RFL
Kigali

Dore uburyo 4 wakwerekamo urukundo uwo wita umwanzi wawe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/01/2020 9:54
0


Wagiye wumva benshi bavuga ko bitoroshye gukunda umuntu udakwiriye gukundwa.Iyo bikugoye cyangwa se bidashoboka twese tugira tuti"Naka ni umwanzi wanjye”.Aha tugiye ku kubwira uburyo bune uzakoresha ukereka urukundo wamuntu bikomeye gukunda mubuzima bwawe



1. MUSENGERE

Matayo 5:44 "Ariko ndababwira mwebwe , mukunde abanzi banyu , ....."..

Muby'ukuri rimwe na rimwe dufatirwa mu rwango kandi akenshi ntituba dushobora kurwikuramo ngo twibonemo wamutima wo kwihangana.Abanzi bacu tubabonamo imashini zituzanira ibibazo.Saba Imana iguhe  yamaso ifite, akubona nk'umwana wayo utunganye ititaye kumakosa yose nawe uzi wirirwa ukora burikanya.Ibi bizatuma ubabarira ugukosereza.


2. MWEREKE UBUGWANEZA

Abakolosayi: 3:12, Muri uyu muronko barakwereka itandukaniro riri hagati yo kwitwa umuntu mwiza no gukora ibintu byiza.Kuba umuntu mwiza no kuba umuhanga bisaba ko ukunda abandi ukirinda kwikunda.Fata umwanya buri mugitondo byibura iminota itanu umwoherereze ubutumwa bumwongerera imbaraga.Itange amafaranga make uyamuhe cyangwa mujyane gusangira.Ijambo ryiza rishobora guhindura byinshi kuwo with umwanzi wawe.


3. MWEGERE UMUMENYE NEZA

Abaheburayo 10:24-35

Muby'ukuri, ibi bishobora kuba byo bikomeye.Fata umwanya wo kumenya uwo wita umwanzi wawe.Numara kwicarana nawe mukaganira ukamumenya ntakubeshye uzasanga bigoye kumwanga.Numara kumenya amateka y'umuntu , ubuzima bwe nibyo yabagamo uzasanga udakwiriye kumwana.Nubwo bizakugora ariko hari ikintu uzabona muribo uzasanga ukwiye gukunda.


4. TANGA IMBABAZI

Mariko 11:25

" Uburyo bwiza tweretswemo urukundo ni  Yesu.Turasabwa kutamubabaza.Niba  twarahamagariwe kuba nka Yesu, Ese  ntibivuze ko twabankawe neza? Tubabarire abandi.Niba twarahawe imbabazi kuki twagorwa no kubabarira abandi?


SRC: theodysseyonline.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND