Muri iki gihe indwara zitandukanye z’umutima zisigaye zibasira benshi ku Isi ndetse no mu Rwanda aho buri mwaka abantu batari bacye bapfa bazize indwara zibasira umutima. Dr.Muvunyi Bienvenue inzobere mu kuvura indwara z’umutima yatanze inama ku ndwara 'Rheumatic heart disease', ibiyitera, ibiyiranga ndetse n’uko wayirinda.
Indwara y’umutima
izwi ku izina rya Rheumatic heart disease mu ndimi z’amahanga ni uburyo
utudirishya dukinga tukanakingura ibyumba by’umutima (Heart valves) twangirika
bitewe n’indwara bita Rheumatic fever nayo iterwa no kurwara indwara
zitandukanye zifata mu muhogo harimo n'iyitwa gapfura iterwa na bakiteri yitwa
streptococcus. Rero iyo utwo tudirishya tudafunguka bituma umutima unanirwa
ukarwara.
Kurikira ikiganiro INYARWANDA yagiranye na Dr Muvunyi
Inyarwanda.com: Iyi ndwara ifata ite? Ni bande bafite ibyago byinshi byo kuyirwara?
Dr.Muvunyi: Iyi ndwara y’umutima ikunze kugaragara ku bantu bakunze kurwara indwara zo mu muhogo kenshi
bakiri bato ariko ntizivurwe neza, harimo n’iyitwa gapfura.
Inyarwanda.com: Iyi ndwara iterwa n'iki?
Dr.Muvunyi: Iyi ndwara kugira ngo umuntu ayirware bitangira kare akiri umwana aho atangira kurwara indwara zo mu muhogo, ubona yabyimbye, agatangira kunanirwa kumira. Iyo bigenze gutyo, umwana aba afite kujyanwa ku kigo nderabuzima bakamuha antibiyotike (antibiotics) nka Penisiline (penicillin), ariko iyo atajyanyweyo cyangwa ntavurwe neza, umubiri we utangira gukora abasirikare bo kurwanya iyo ndwara.
Ariko ikibazo kibamo hagati aho abo basirikare ntibabasha gutandukanya utwo dukoko twa streptococcus, n’ibice by’umubiri cyane cyane umutima. Ibyo ni byo bigenda bikangiza twa tudirishya tw’umutima bigateza indwara bita Acute rheumatic heart disease. Iyi ndwara ikaba ishobora guhita ivurwa igakira iyo bimenyekanye hakiri kare.
Inyarwanda.com: Ni ibihe bimenyetso biranga iyi ndwara?
Abarwayi bakunze kuboneka bafite
iyi ndwara y’utudirishya tw’umutima bakunze kunanirwa cyane, bagira impumu,
ntibashobora guhinga, ntibashobora guterera umusozi, ku buryo iyo ari umwana mu gihe
abandi bana ubona biruka we uba ubona atabishoboye cyangwa atabasha ijerekani
ngo azane amazi. Ikindi ku bana bato n’imikurire ishobora kutagenda neza
kubera ko umutima ukenera byinshi kurenza ibyo yinjiza. Iyo bigenze gutyo
ashobora kubyimba mu mihogo, umutima ugatera cyane, n’ibindi bimenyetso
bishobora gukurikiraho.
Inyarwanda.com: Ni gute wakwirinda iyi ndwara cyangwa wakora iki ngo uyirinde?
Dr.Muvunyi: Ubwirinzi bw’izi ndwara twabufata mu bice nka bine by’ingenzi:
1. Ni uko
abantu bamenya ko izo ndwara ziriho cyane cyane indwara zo mu muhogo abantu
bakazivuza hakiri kare. Ni ugushyiraho ingamba n'aho abantu bivuriza.
2. Ni uko
niba umuntu yagiye kwivuza bimenyekana kugira ngo niba ari antibiyotike (antibiotics)
bazimuhe hakiri kare kugira ngo akire.
3. Ndetse
nimba igihe umuntu yarwaye Acute
rheumatic fever bwa mbere cyangwa umutima we watangiye kwangirika, agomba
gufata antibiyotike (antibiotic) igihe kirekire kugira ngo atazongera kurwara.
4. Mu
gihe umuntu yarwaye umutima, abakeneye kubagwa kugira ngo wa mutima wananiwe utamuhitana,
hagakurikiraho gukurikiza inama za muganga, kuko hari izo tubagira urugero
nk'ibyo umuntu akwiriye kurya, imiti batanga yo gufata igihe kirekire, urugero
hari abarwara umutima bakaba bakenera kuzabyara, gusama inda rero bitewe
n’ubwoko bw’imiti afata hari abo tutemerera kuko byabagiraho ingaruka.
Dr. Muvunyi Bienvenue akomeza
asobanura ko abantu bafite ibyago byinshi byo kuyandura ari abana bakunze
kurwara mu muhogo bari hagati y’imyaka itanu na cumi n'itanu. Ikindi ni umuntu
ufite byibura umuntu umwe wigeze kuyirwara mu muryango. Yavuze ko kandi umuntu wigeze kuyirwaho mbere aba afite ibyago byo kongera kuyirwara. Abandi ni
abantu babayeho mu bukene badashobora kwivuriza igihe, cyangwa bakajya kwivuriza
muri magendu, bakabaca ibirimi n’ibindi.
Icyo atanga nk’inama, ni uko buri wese ashobora kuyirwanya kuko iyi ndwara ntabwo yandura ku buryo utabasha
kuyirinda. Gusa yavuze ko bisaba kwigengesera mu gihe haje uburwayi bwo mu muhogo, ukivuza
neza.
TANGA IGITECYEREZO