RFL
Kigali

Masamba, Clarisse Karasira, Niyo Bosco mu bazaririmba mu gitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2020 7:36
0


Umuhanzi Masamba Intore, Clarisse Karasira, Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona n’abandi bakomeye bahurijwe mu gitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kibanziriza kwihiza Umunsi w’Intwari ku wa 01 Gashyantare 2020.



Buri mwaka u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari. Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta wateguye igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kizaba ku wa 31 Mutarama 2020 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Cyatumiwemo umuhanzi w’umunyabigwi Muyango Jean Marie uzwi mu ndirimbo nka “Karame Uwangabiye”, Mariya Yohani wakunzwe mu ndirimbo "Intsinzi", Masamba Intore wamenyekanye mu ndirimbo nka "Rwanda Itajengwa", "Hobe bana n'u Rwanda", "Inkotanyi cyane" n'izindi.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo nka “Twapfaga iki”, “Ntizagushuke” n’izindi. Hari kandi umuhanzi Social Mula uherutse kumurika Album “Ma Vie” ndetse na Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona ufite igikundiro mu ndirimbo “Ubigenza ute?”.

Iki gitaramo kiri mu bikorwa bizaba mu cyumweru cy’Ubutwari kizatangizwa ku wa 24 Mutarama 2020. Kigizwe n'ibiganiro, imikino inyuranye n'igikombe cy'ubutwari gisanzwe mu mukino w’umupira w’amaguru, basketball, volleyball, Sitting volley ball ndetse n’irushanwa ry'amagare.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwizihiza Umunsi w’Intwari iragira iti “Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu”.

Intwari zitangiye u Rwanda kuva ku wa 1 Ukwakira 1990, ku isonga hari Intwari y'Imanzi Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n'Umusirikare utazwi izina uhagarariye abandi bitangiye Igihugu.

Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro. Akabikora mu bupfura n’ubwitange bihebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona azaririmba mu gitaramo gisingiza Intwari z'Igihugu

Umuhanzi Masamba Intore [Icyogere mu nkuba] azaririmba muri iki gitaramo

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gusohora indirimbo "Urukundo ruganze" azaririmba mu gitaramo gisingiza Intwari z'Igihugu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND