RFL
Kigali

Rubavu: Sages B yasohoye amashusho y'indirimbo 'Superman' yibutsa abahanzi kwiga gushora muri muzika-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/01/2020 17:39
2


Sages B umwe mu bahanzi bafitiye urukundo muzika yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Superman' ishingiye ku nkuru mpamo ye mu rukundo. Uyu musore wirya akimara kugira ngo atere imbere, yagiriye inama abahanzi bo mu ntara abasaba kwiga gushora amafaranga muri muzika aho kwicara gusa bagategereza.



Mu kiganiro Sages B yagiranye na INYARWANDA yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye ku mukobwa biganye amukunda cyane ariko Sages akabura icyo amuha agahitamo kumubwira ko ntacyo afite yamuha uretse urukundo nk'uko byumvikana mu nyikirizo y'iyi ndirimbo aho aririmba agira ati" Sandra mu by'ukuri ndi Simple Man ibya mirenge baby, ntabyo mfite, gusa mu rukundo ndi serious nzaguha byose my baby mpaka ibyo ntafite".

Sages B yagize ati"Hari umukobwa twiganye, papa we afite amafaranga menshi cyane ariko nareba uburyo ari kunyitaho nareba n'uburyo ntacyo abuze, telefoni nziza arayifite, amafaranga arayandusha,...nkibaza icyo namuha bigeze mu rukundo nkakibura kuko ntacyo atazi. Naratekereje rero mbona ntacyo namuha mpitamo kumubwira ko nta bya mirenge mfite ahubwo njye namuha urukundo gusa nkamubera super man."


Yakomeje agira ati "Abahanzi burya hari byinshi twirengagiza kandi bikatugiraho ingaruka, umuziki wacu ni twe ba mbere tugomba kuwuteza imbere nta wundi dutegereje. Uyu munsi umuhanzi arasohora indirimbo akayiryamana mu nzu akayiyumvira ugasanga ategereje ibidahari. So, abahanzi bacu nibige gushora amafaranga muri muzika barebe ko batazunguka".


Sages B ni umusore wavukiye mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demorasi ya Congo gusa akurira mu Rwanda ari naho akorera umuziki mu karere ka Rubavu. Uyu musore yavuze ko aramutse ahawe amahirwe yo kugira uwo asabwa gukorana nawe indirimbo mu Rwanda yayikorana na Bruce Melody kuko amukunda cyane.


REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SUPER MAN’ YA SAGES B







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bow-wow4 years ago
    sages'b courage wakoze video nziza
  • Abel4 years ago
    Kabisa nakomeze atere imbere ndabona anafite indirimbo nziza pe





Inyarwanda BACKGROUND