RFL
Kigali

Danny Vumbi yasohoye indirimbo ya mbere imuha ikaze mu Label-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2020 12:34
0


Umuhanzi Semivumbi Daniel wiyise Danny Vumbi yasohoye indirimbo "Muto" ya mbere akoze kuva yakwinjira mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kikac Music imaze imyaka ibiri ku isoko ry’umuziki.



Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2020 nibwo ‘Label’ ya Kikac Music yatangaje ko yasinyishije umuhanzi Danny Vumbi amasezerano y’umwaka umwe ashobora kwiyongera.

Yasanzemo umuhanzi Mico the Best bivugwa ko yasinye imyaka itanu muri iyi ‘Label’. Indirimbo ye nshya yise "Muto" yubakiye ku bantu bazihiza isabukuru y’amavuko bakitera akanyubago bavuga ko bakiri bato.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Danny Vumbi yavuze ko iyo wiyongereho umwaka umwe uba wakuze ariko ko hari abatabyiyumvisha ahubwo bakizihiza isabukuru bishimira ko bakiri bato.

Yavuze ko yatangiye gutekereza uko azakora amashusho y’iyi ndirimbo kandi ko yumva azifashishamo abakuze bagakina ubutumwa yaririmbye muri iyi ndirimbo bishimira imyaka bagezemo ariko bavuga ko bakiri bato.

Danny Vumbi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Muri abana babi” yakunzwe mu buryo bukomeye. Yifashishijwe na benshi babwira bagenzi babo ko hari ibyo bamenye batigeze bababwira bakarenzaho hashtag bati #Muriabanababi.

Muri 2014 yashyize hanze indirimbo yise “Ni Danger” yabyinywe ivumbi riratumuka.  Ni indirimbo yatumye yisanzura mu kibuga cy’umuziki ivugwaho n’abakomeye.

Akunzwe kwifashishwa na benshi mu bahanzi bamusaba ko yabandikira indirimbo. Yanditse indirimbo “Agatege” ya Charly&Nina, “Ntibisanzwe” ya King James, “Ku Ndunduro”, “Amahitamo” za Social Mula n’izindi nyinshi.

Danny Vumbi yasohoye indirimbo nshya yise "Muto" imuha ikaze muri 'Label' yitwa Kikac Music

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MUTO' YA DANNY VUMBI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND