RFL
Kigali

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe n’amakipe yiganjemo ayo mu karere mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/01/2020 8:47
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri i Cairo mu Misiri habereye Tombola y’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar, Amavubi y’u Rwanda yisanze mu itsinda E, aho ari kumwe na Mali,Uganda na Kenya.



Ni tombola yari iyobowe n’abagabo bakanyujijeho mu mupira w’amaguru ku isi, barimo Marcel Dessailly ukomoka muri Ghana akaba yaratwaranye igikombe cy’isi n’Ubufaransa mu w’i 1998, yari kumwe na Clementine Toure utoza ikipe y’igihugu y’abagore ya Cote d’Ivoire ndetse na Samson Adamu ushinzwe amarushanwa muri CAF.

Iyi tombola yasize Amavubi y’u Rwanda ku ikubitiro agomba kubanza kwisobanura n’amakipe yiganjemo ayo mu karere arimo Uganda, Kenya ndetse n’ikipe y’igihugu ya Mali.

Amavubi y’u Rwanda kugira ngo yongere amahirwe yo kuzagaragara bwa mbere mu gikombe cy’isi 2022 muri Qatar, arasabwa gutsinda imisambi ya Uganda, Harambe Stars ya Kenya ndetse na Les Aigles du Mali.

Muri tombola yabaye Cameroon na Cote d’Ivoire ni bimwe mu bihugu bikomeye kuri uyu mugabane w’Africa byisanze mu itsinda rimwe.

Imikino y’amajonjora yo gushaka ikipe ya mbere mu matsinda 10 ikaba izatangira mu kwezi kwa 10 ikomeze mu kwezi kwa 11 nyuma y’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon, isozwe mu Ukwakira 2021.

Amakipe ya mbere mu itsinda azakomeza mu ijonjora rya nyuma, aho ikipe zabaye iza mbere zizahura, hakamenyekana amakipe 5 azerekeza muri Qatar.


U Rwanda rwisanze mu itsinda rya E hamwe na Uganda, Kenya na Mali


Uko tombola yagenze muri rusange


Amavubi agomba kwitegura guhangana n'aya makipe mu mpera z'uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND