RFL
Kigali

Iran: Intumwa ya rubanda yemeye gutanga Miliyoni eshatu z’amadorari ku muntu uzivugana Donald Trump

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:22/01/2020 15:03
0


Kuri uyu wa Kabiri ni bwo umwe mu ntumwa za rubanda, yeruye atangariza mu nteko Nshingamategeko ko azatanga Miliyoni eshatu ku muntu uzivugana Perezida Trump. Ibi yabitangaje mu rwego rwo guhorera umusirikare mukuru wa Iran uherutse kwivuganwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ahmad Hamzeh, intumwa ya rubanda ihagarariye agace ka  Kahnouj yatangaje ko mu rwego rwo guhorera abaturage ba Kerman -- aho Jenerari Qassem Soleiman yakomokaga-- yiyemeje gutanga aya madorari y’ Amerika ku mutwe wa Donald Trump. Bwana Ahmed Hamzeh n’ubwo ari amunyapolitiki, by’umwihariko akaba intumwa ya rubanda, ntabwo yari icyogere mu ruhando rwa politiki ya Iran. 


Uhagarariye Amerika mu muryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, Ambasaderi Robert Wood yatangaje ko iby’iki kiguzi ari nk’ubusazi. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Robert Wood yakomeje yerekana ko inzego z’ubuyobozi za Iran zimwe na zimwe ziyobowe n’abashyigikiye iterabwoba.


Ubwo yagezaga ijambo rye kuri bagenzi be 289, Ahmad Hamzeh nta hantu yigeze yerekana ko iki ari igitekerezo cya Leta. Kuba iki cyifuzo cya Ahmad cyatangarijwe mu nteko ya Majlis ari yo Nteko Nshingamategeko, ntibivuze ko Tehran na yo yabihaye umugisha. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND