RFL
Kigali

Kirezi wabuze ikamba rya Nyampinga w'amashuri yisumbuye 2016 ahataniye irya Miss Rwanda 2020-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2020 19:43
0


Kirezi Rutaremara Brune wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss High School 2016), ari ku rutonde rw’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.



Kirezi yiyamamarije i Kigali afite nimero 30 anaboneka mu bakobwa b’ubwiza bemerewe guhagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya cyenda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Kirezi yavuze ko yagize inyota yo kwitabira amarushanwa y’ubwiza akiri muto byanamusunikiye kwitabira irushanwa rya Miss High School 2016 ryegukanwe na Ingabire Kenny wigaga muri Excella School.

Yavuze ko n’ubwo atabashije kwegukana ikamba yakoze uko ashoboye ntiyataha amara masa. Ngo imyaka ine ishize yegukanye iri kamba yaguye intekerezo ze bituma yumva ashatse no guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Kirezi ati “Nibaza ko aho ngeze aha ngaha maze gukura hari ibitekerezo niyongereyeho. Narabikunze kuva cyera, ni uko rero natekereje no kwitabira Miss Rwanda.”

Avuga ko ikamba ry’igisonga cya kabiri yegukanye ryatumye aba ijwi ry’abandi banyeshuri n’ubwo iri rushanwa ritakomeje ngo abone umusimbura.

Ku wa Gashyantare 2017 Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yasohoye itangazo rivuga ko yahagaritse itegurwa ry’amarushanwa y’ubwiza mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Mineduc yavuze ko yafashe iki cyemezo kugira ngo aya marushanwa atabangamira imyigire y’abanyeshuri.

Miss Kirezi, avuga ko ihagarikwa ry’aya marushanwa ryakomye mu nkokora byinshi yifuzaga gukorera mu kigo.

Anavuga kandi ko uwahagaritse aya marushanwa afite icyo yagendeye. Ntiyerura neza ngo avuge niba ibihembo bemererwaga muri iri rushanwa barabibonaga ariko kandi ngo hari amarushanwa asezeranya ibyo atabasha gutanga.

Kuva Ingabire Kenny yakwegukana ikamba rya Miss High School 2016, iri rushanwa ryahise rihagarikwa. Uyu mukobwa yegukanye ikamba ahigitse abakobwa 14 anegukana ikamba rya Miss Bright High School 2016 'umukobwa ufite ubwenge kurusha abandi'.

Ishimwe Naomi nawe uri guhatanira ikamba rya Miss Rwanda yari umwe mu bakobwa bahatanye muri iri rushanwa. Icyo gihe yiyamamaje afite nimero 8 yigaga Glory Secondary School.

Yatsindiye ikamba rya Miss Popularity (wakunzwe cyane n’abantu) ndetse ahabwa ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogenic).

Usanase Shamim Irene (Nimero 7) wigaga St Kizito yabaye igisonga cya mbere naho Kirezi Rutaremara Brune (Nimero 14) wigaga Lycee de Kigali (LDK) aba igisonga cya kabiri.

Igisonga cya kabiri cya Miss High School 2016 ari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020

Uyu mukobwa avuga ko mu gihe cy'imyaka ine amaze yambitswe ikamba intekerezo ze zagutse

Mu 2016 ubwo Kirezi Rutaremara yiyamamarizaga ikamba rya Miss High School

REBA KU MUNOTA WA 15' N'AMASEGONDA 10' KUGERA KU MUNOTA WA 17' KIREZI RUTAREMARA UHATANIYE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2020

">

VIDEO: NIYONKURU ERIC-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND