RFL
Kigali

Rayon Sports na APR FC zigiye gutangira umwaka wa 2020 zesurana mu irushanwa ry’intwari

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/01/2020 14:55
0


Rayon Sports na APR FC zizahura ku munsi wa nyuma w’irushanwa ryahariwe kuzirikana ku Ntwari z’u Rwanda zitangiye igihugu, ukaba ari umunsi ngarukamwaka uba tariki 01 Gashyantare. Ni umukino uzaba nyuma y’ukwezi kumwe aya makipe n’ubundi ahuye, aho APR FC yatsinze mu buryo buyoroheye Rayon Sports mu mukino wa shampiyona.



Amatariki iri rushanwa rizakinirwaho, yamaze gutangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), cyane ko rigomba gukinwa muri uku kwezi kwa mbere.

Iri rushanwa ry’Intwari ritegurwa  n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bufatanye n’urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’ishimwe.

Amakipe azakina iri rushanwa rya 2019 mu bagabo ni Rayon Sports, APR FC, Police FC na Mukura VS zaje mu myanya 4 ya mbere muri shampiyona iheruka ya 2018/2019 yegukanywe n’ikipe ya Rayon Sports. Mu gihe mu bagore bafashe amakipe 2 yabaye a ya mbere muri shampiyona iba iheruka, agakina umukino wa nyuma.

Dore uko imikino iteganyijwe

Umunsi wa mbere: Tariki ya 25/01/2020:

• Mukura VS vs APR FC (15h, Sitade ya Kigali)

• Police FC vs Rayon Sports FC (18h, Sitade ya Kigali)

Umunsi wa kabiri: Tariki ya 28/01/2020:

• Rayon Sports FC vs Mukura VS (15h, Sitade ya Kigali)

• Police FC vs APR FC (18h, Sitade ya Kigali)

Umunsi wa gatatu: Tariki ya 31/01/2020:

• Scandinavia WFC vs As Kigali WFC (13h, Sitade ya Kigali)

• RDF Winner1 vs RDF Winner2 (15h30, Sitade ya Kigali)

Umunsi wa kane: Tariki ya 01/02/2020:

• Mukura VS vs Police FC (15h, Sitade ya Kigali)

• Rayon Sports FC vs APR FC (18h, Sitade ya Kigali)

Dore Uko ibihembo biteganyijwe

Ikipe ya mbere mu bagabo izahabwa Frw 6,000,000 avuye ku Frw 4,000,000 yahawe APR FC umwaka ushize ubwo yatwaraga igikombe, mu gihe ikipe ya 2 izahabwa Frw 3,000,000 avuye ku Frw 2,000,000 ikipe ya AS Kigali yahawe umwaka ushize.

Ikipe ya 3 izahabwa Frw 2,000,000 mu gihe ikipe izaba i ya 4 izacyura Frw 1,000,000.

Ikipe izatwara igikombe hagati ya AS Kigali na Scandinavia izahabwa Frw 2,000,000 aherekeje igikombe, naho izatsindwa ku mukino wa nyuma ihabwe Frw 1,000,000.

Mu makipe y’ingabo izatsinda ku mukino wa nyuma izahabwa Frw 1,000,000 n’igikombe mu gihe ikipe izatsindirwa ku mukino wa nyuma izagenerwa Frw 500,000.


APR FC niyo ibitse igikombe cy'Intwari cy'umwaka ushize


AS Kigali yari yasoje ku mwanya wa kabiri


Rayon Sports yari yasoje ku mwanya wa Gatatu umwaka ushize


Umukino wa Rayon Sports na APR FC uzaba ari ishiraniro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND