RFL
Kigali

Justin Bieber yatumye itsinda ry’ababyinnyi ryo muri Kenya ryamamara ku Isi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/01/2020 17:47
0


Iri tsinda ryamamaye ku Isi mu gihe gito, nyuma yo gushyira amashusho hanze ribyina indirimbo nshya ya Justin Biber yise “Yummy” iri ku mwanya wa kabiri kuri Billboard chat hot 100. Imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 97 kuri Youtube mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa imaze igiye hanze.



Iri tsinda rigizwe n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye yo mu gace kitwa Lavington. Rirazwi cyane muri Kenya. Rizwiho ubuhanga budasanzwe mu guhimba imibyinire y’injyana. Ibi bibinjiriza agatubutse kuko bibahesha kwifashishwa n’abahanzi batari bake mu mashusho y’indirimbo zabo muri iki gihugu. 

Nyuma yo gushyira amashusho hanze babyina indirimbo “Yummy” ya Justin Bibier nawe akayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram, ubu ubwamamare bwabo bwatumbagiye ku rwego rwo hejuru kuko bibafashije kumenyekana hirya no hino ku Isi.

Video (amashusho) yabo Justin Biber yashyize kuri Twitter imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi magana abiri na kimwe (201k), naho kuri instagram ye ikurikiranwa na miliyoni 125, imaze kurebwa n’abasaga 2.598.961.

Umwe mu bagize iri tsinda witwa Tileh Pacbro, anyuze ku rukuta rwe rwa instagram yagaragaje ko bishimiye ibyo Justin Biber yakoze. Yanditse agaragaza ko nyuma yo gushyira amashusho hanze babyina indirimbo ‘’Yummy’’ ya Biber, akayishyira ku mbuga akoresha bitumye igihugu cyabo kirushaho kumenyekana.

Iyi ishobora kuba ibaye inzira nziza yo gutuma iri tsinda rigera ku rwego rwiza nk'uko byagenze ku itsinda ry’abana b'ababyinyi bo muri Uganda, Ghetto Kids, bazamuwe na Eddy Kenzo wagiye abifashisha mu mashusho ya zimwe mu indirimbo ze nka “Stya loss” n'izindi.

Byabahaye kwamamara ku buryo bifashishijwe mu mashusho y’indirimbo 'Unforgettable' y’icyamamare ku Isi French Montana n'umuhanzi Swae lee. Ubu bari mu bakiri bato bafite ubutunzi muri Uganda burimo amazu n’ibindi.

Justin Bieber wari umaze iminsi usa n’uwahagaritse ibikorwa by’umuziki nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye‘’Yummy’’ ari mu kazi katoroshye ko gutunganya Album ye nshya.


Abarenga ibihumbi 201 ni bo bamaze kureba iyi video kuri Twitter ya Justin Bieber


Justin Bieber aya mashusho yayashyize no kuri instagaram

REBA HANO INDIRIMBO YE YUMMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND