RFL
Kigali

Akaruta akandi karakamira! Yverry cyangwa Kassav ni nde uzataha yimyiza imoso?

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:21/01/2020 14:20
0


Tariki 27 Gashyantare 2016 hari ku munsi wa Gatandatu, abakunda gusohoka no kwitabira ibirori muri Kigali bari bamaze iminsi bazi ko kuri uyu munsi bagomba kwinezaza gusa amahitamo yari abiri kuri benshi. Kurebe igitaramo cyari cyatumiwemo Kiss Daniel wo muri Nigeria cyangwa kwitabira isozwa ry’irushanwa rya Miss Rwanda 2016.



Byose byari ibirori bikomeye bihuriranye kandi bigiye kubera ahantu hatarimo n’intera ya metero zirenga 200 uvuye aho kimwe kiri cyari kubera. Kiss Daniel yari kuri Serena Hotel mu gihe Miss Rwanda yari muri Camp Kigali.

Ku bakunda ibirori byari bigoye guhitamo aho kwerekeza n’aho kureka kuko icyo gihe Kiss Daniel yari agezweho cyane muri Afurika yose, uwakundaga indirimbo ze zirimo “Woju”, “Laye” n’izindi ntiyiyumvishaga inkuru yazabara atamubonye.

Ku rundi ruhande kubarirwa inkuru y’uko byagenze hatorwa Nyampinga w’u Rwanda wabaye Mutesi Jolly byasaga nko kunyagwa zigahera kuko iri  rushanwa ryari ryarashyuhijwe n’abanyamusanze bari bashyigikiye Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane.

Amasaha y’umugoroba yageze ibintu byose byamaze gutegurwa ku mpande zombi, abahawe ibiraka byo gucuruza amatike yo kwinjira bahagarara hafi y’imiryango biteguye gukorera amafaranga.

Abo kwa Kiss Daniel barategereje amaso ahera mu kirere mu gihe muri Miss Rwanda ibintu byari bishyushye ihema ryo muri Camp Kigali ryuzuye, ibyapa n’amafirimbi bivuza ubuhuha.

Ibi mbyibutse ubwo natekerezaga ku bitaramo bibiri bikomeye nabyo bizabera umunsi umwe ndetse ahantu hamwe nk’ibyo tumaze kuvuga ruguru, bintera kwibaza uko bizagenda.

Tariki 14 Gashyantare 2020 ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin, umujyi wa Kigali uzaba wahuriyemo ibitaramo bikomeye byo gufasha abafite abo bakunda kurushaho kuryoherwa n’umunsi wabo.

Mu ihema rimwe ryo muri Camp Kigali umuziki wa Zouk uzaba uri guca ibintu ubwo itsinda rya Kassav rizaba riri kuhacurangira mu gihe mu rindi  Yverry azaba amurika alubumu ye yise “Love You More”.

Kugeza ubu biragoye kwemeza igitaramo kizitabirwa cyangwa se ikizahomba kuko nubwo Kassav ari itsinda ryakunzwe cyane mu ndirimbo za Zouk zifasha abakundana, Yverry nawe atari agafu k’imvugwa rimwe dore ko indirimbo ze zirimo “Nk’Uko Njya Mbirota”, “Amabanga”, “Uzambabarire” n’izindi zafashije cyane abakundana bigatinda.

Yverry kandi yakoze ku bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Bruce Melodie, King James, Queen Cha, Andy Bumuntu, Cyusa na Social Mula.

Igitaramo cyatumiwemo Kassav kiri gutegurwa na RG Consult basanzwe bategura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction ndetse na Arthur Nation bakunze gutegura ibitaramo by’urwenya ndetse byinshi mu bitaramo bategura amatike yabyo ashira mbere y’uko bitangira. Ibintu ushobora gushingiraho wemeza ko bigoye ko iki gitaramo cyabura abafana.

Icya Yverry nacyo kiri gutegurwa na kompanyi Sensitive yateguye ibitaramo byinshi bikomeye harimo n’icyo kumurika alubumu ya Social Mula yashyize hanze mu mpera z’umwaka ushize kandi kikaba cyaragenze neza cyane.

Urebye ku biciro nta kinyuranyo kinini cyane kirimo kuko itike ya make mu gitaramo cya Yverry ari amafaranga 5000 mu gihe mu cya Kassav icya make ari ibihumbi 10,000.

Urebye abantu basanzwe bitabira ibitaramo muri Kigali abenshi ni bamwe, bikaba bigoye kwemeza ko aba bombi bazagabana abafana, igishoboka cyane ni uko umwe azataha aseka undi akimyiza imoso. 

Yverry azamurika alubumu ye ya mbere kuri Saint Valentin

Itsinda rya Kassav naryo ritegerejwe i Kigali kuri Saint Valentin





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND