RFL
Kigali

Uko Safi Madiba yateguye kuva muri Urban Boys akijundika uwashatse kubahuriza mu gitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2020 14:09
0


Umushoramari Mupenda Ramadhan wiyise Bad Rama yatangaje ko umuhanzi Safi Madiba yateguye igihe kinini kuva muri ‘Label’ ya The Mane bimwibutsa uko yabikoze ava mu itsinda rya Urban Boys yari amazemo imyaka icumi.



Safi Madiba yavuye muri The Mane yari amazemo imyaka ibiri asigajemo umwaka umwe. Mu bihe bitandukanye yagiye yica amasezerano yagiranye n’iyi nzu ifasha abahanzi mu bya muzika ariko akihanganirwa.

Yananiwe kwihanganira iminsi icyenda yahawe asohora indirimbo “Ntimunywa” yabaye imbarutso yo kuva muri The Mane. Iyi ndirimbo yasohotse nta ruhare The Mane yayigizemo kandi yari akiri umwe mu bahanzi bayibarizwamo.

Yari yasabwe na Bad Rama kwitondera gushyira hanze iyi ndirimbo kugira ngo hategurwe uko izamenyekanishwa kuko yari igiye kujya ku  isoko ihasanga indi ndirimbo "True Love" yakoranye na Marina.

“Ntimunywa” yasohotse yatewe inkunga na ‘Nukuri Music’ aho kuba The Mane. Bad Rama yabwiye itangazamakuru, ko kuva kwa Safi Madiba muri The Mane byatumye yongera gutekereza uko uyu muhanzi yavuye muri Urban Boys atunguye bagenzi be ndetse nawe.

Yavuze ko we na Safi Madiba bahuriye kwa Rubangura mu mujyi rwagati amubwira ko yafashe icyemezo cyo kuva muri Urban Boys, aratungurwa amubaza uko byagenze n’impamvu bitaravugwa.

Safi Madiba yamusubije ko n’ubwo bitaravugwa bitavuze ko atavuyemo. Yamubwiye ko yamaze no gukorana indirimbo na Meddy ndetse na Rayvanny wo muri Tanzania, ibintu bihishura ko uyu muhanzi yari amaze igihe ategura kuva muri iri tsinda baruhanye kuva i Butare.

Bad Rama ati “Aba arambonye arampamagara ati ‘Bad ngwino nkwereke ngo man erega njyewe nabirangije ngo ‘kwanza’ mvuye no muri Tanzania Rayvanny twavuganye mfite n’indirimbo nakoranye na Meddy arazinyumvisha.”

Yibuka ko uwo munsi ahura na Safi Madiba bitari byakavuzwe mu itangazamakuru, bucyeye bwaho yarabyumvise abona kubyemera. Yumvaga ko iri tsinda ritacikamo ibice ashingiye ku bushuti bw’abo ndetse n’inzira bombi bafatanyije guharura.

Bad Rama avuga ko Safi Madiba ari ‘umuntu upangira ku bandi mbere’. Hashize icyumweru kimwe uyu muhanzi yamubwiye ko yabonaga Humble na Nizzo badafite intumbero imwe n’iye kuko ngo hari imishinga yabasaga ko bakora bakanga.

Safi yabwiye Bad Rama ati “…Urban Boys bo ntabwo bafite intumbero nk’iyo mfite mu muziki. Ndashaka kugera kure. Nshaka gukora ibintu birenze. Ndababwira ngo dushore amafaranga muri uyu mushinga bakanga bakambwira ngo ni menshi, ntituzayishyura,…

“Ibyo birambangamira kandi ndabona mfite ubushobozi bwo kubyikorera cyangwa se nkashaka umuntu wamfasha.”

Ntiyabwiye Bad Rama ko atifuza kongera kugira igikorwa na kimwe ahuriramo na bagenzi be ahubwo yamubwiye ko ashaka umuntu umufasha kugeza muzika ye ku rwego mpuzamahanga nk’uko abishaka.

Bad Rama yakomeje kwagura umubano we na Humble Jizzo ndetse na Nizzo Kaboss atazi ko bibabaza Safi Madiba wamuregeraga umukinnyi wa filime Nsanzamahoro Denis ‘Rwasa’ witabye Imana.

Byageze aho ategura igitaramo cyo guhuriza hamwe Urban Boys [Humble Jizzo na Nizzo Kaboss] ndetse n’abahanzi bo muri ‘Label’ ye ya The Mane. Uyu mushinga w’iki gitaramo yawutanzeho amadorali 3,000 harimo ayo yishyuye iri tsinda.

Bad Rama avuga ko iby'ubukwe bwa Safi Madiba yabimenye habura iminsi ibiri kandi barahoranaga

Bivugwa ko Bad Rama yabikoze agira ngo agaragaze ko n’ubwo Safi Madiba yavuye muri Urban Boys ariko hari imishinga bashobora guhuriraho.

Ifoto yasohotse igaragaza Urban Boys yashyize umukono ku masezerano na Bad Rama yatumye Safi Madiba ahita akura ku rubuga rwa Instagram, Bad Rama mu bantu bamukurikira [Follow] anamukura mu bantu bavugana nawe kuri WhatsApp.

Bad Rama avuga ko yabajije zimwe mu nshuti za Safi Madiba harimo na mubyara we Queen Cha icyatumye abikora ariko asanga benshi nta makuru babifiteho uretse murumuna we wamubwiye ko yakiriye ubutumwa bw’uyu muhanzi amubwira ko ‘Njyewe ibyo Bad Rama yakoze byo gusinyisha Urban Boys birangije The Mane'.

Safi Madiba kandi yabwiye Nsanzamahoro Denis ‘Rwasa’ wasigasiye igihe kinini umubano wa The Mane nawe, ko ‘n’ubwo Bad Rama yateka ibuye rigashya nta gikorwa mu buzima bwe azahuriramo na Urban Boys’.

Arenzaho no kumubwira ko atifuza guhura na Humble Jizzo ndetse na Nizzo ngo bibaye byaba ari impanuka.

Bad Rama avuga ko iyi ngingo yatumye yumva ko Safi Madiba yamubeshye kuko amusinyisha yamubwiye ko nta kibazo afitanye n’abo yasize uretse ko ‘nshaka kuzamura muzika yanjye’.

Akomeza avuga ko yasabye ‘Rwasa’ kumuhuza na Safi Madiba bakaganira ariko umunsi ku munsi agaragaza ko ntacyo ashaka kuvugana nawe.

Cyera kabaye barahuye ngo Safia amubwira ko nta gikorwa na kimwe azahurira na bagenzi be ndetse ko hari n’ibibazo hagati y’abo ‘atambwiye’ bafitanye.

Ibi byatumye igitaramo yateguraga gihagarara, Safi Madiba aba yishe amasezerano ku munota wa mbere.

Bad Rama kandi avuga ko n’ubwo yari inshuti ya Safi yamenye iby’ubukwe bwe habura iminsi ibiri, ibintu byamuhaye ishusho y’uko uyu muhanzi yitondera ibyo akora.

Bad Rama yavuze ko kuva kwa Safi Madiba muri The Mane byamwibukije uko yapanze kuva muri Urban Boys

Safi Madiba yateguye kuva muri Urban Boys yari amazemo imyaka icumi

KANDA HANO: BAD RAMA YAVUZE UKO JAY POLLY NA SAFI BIVANYE MURI 'LABEL' YA THE MANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND