RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Cameroon

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/01/2020 14:00
0


Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka bihagije ndetse no kwitegura neza amarushanwa ari imbere, ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu witwa Bannen Philippe Arthur ukomoka muri Cameroun, wakinaga muri Union sportive de Douala yo mu cyiciro cya mbere muri Cameroun.



Uyu rutahizamu mushya muri Rayon Sports witwa Bannen Philippe Arthur, ngo ashobora gukina nka rutahizamu ucungiweho ibitego cyabngwa agakina aca ku mpande.

Uyu musoze wari usanzwe ukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Cameroon mu ikipe y’ubukombe ku mugabane wa Afurika ya Union sportive de Douala, bikaba bivugwa ko Rayon Sports yamushimye kandi ari umusore w’umuhanga uzi kunyaruka ndetse no gutsinda.

Ntabwo uyu mukinnyi yigeze anyura mu igeragezwa ry’igihe runaka nkuko n’abandi bakinnyi batandukanye babanza kurikora kugirango bahabwe amasezerano muri iyi kipe batazira Gikundiro, ngo impamvu ni uko hari andi makipe yo mu karere yifuzaga uyu mukinnyi bityo Rayon Sports iyatsinda icyumutwe, imusinyisha vuba na bwangu.

Philippe Arthur yiyongereye kuri Drissa Dagnogo, Ally Niyonzima, Kayumba Soter, nabo batarakina umukino n’umwe muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Philippe Arthur akaba aje kuziba icyuho cyasizwe na Michael Sarpong na Jules Ulimwengu bavuye muri iyi kipe, ikibazo mu busatirizi kikigaragaza.

Rayon Sports irabarizwa ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, mu mikino 18 imaze gukinwa ikaba ifite amanota 38, ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota Ane.


Philippe Arthur yasinye imyaka ibiri y'amasezerano muri Rayon Sports




Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND