RFL
Kigali

USA: Bakoze impanuka ikomeye bakimara gukora ubukwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/01/2020 12:47
0


Ubukwe busobanura umwe mu minsi myiza kandi y’ingenzi ibaho mu buzima cyane ko ari inshuti n’imiryango baba bishimye bitangaje. Kuri uyu muryango rero ibirori byatangiye ari byiza ariko biza guhinduka amarira gusa gusa.



Lisa na David bari basanzwe bakundana bibera muri leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baza kwifuza kubana mu buryo bwiza aho bateguye umushinga wo kujya gusezerana imbere y’Imana. Ibyo babigezeho rero ndetse batumira inshuti n’abavandimwe aho abitabiriye ibirori basagaga 200, bararya baranywa  barenza urugero, Lisa yari agaragiwe n’utwana twa mukuru we tubiri ari two Grace w’imyaka 5 na Katie w’imyaka 7 y’amavuko

Nyuma y’ibirori rero mukuru wa Lisa yafashe abana we n’umugabo we bajya mu modoka yo mu bwoko bwa limusine barataha, mu nzira bataha, baje kubona ko umushoferi wabo yasinze cyane ndetse ata umuhanda agenderamo asatira utari uwe. David ati” Ddibuka ko narebaga ka Katie muri Limusine nkabwira ngo bayi simenye ko ari bwo bwa nyuma ndi kubona abo nkunda."


Kuko imodoka yari yataye umuhanda rero yakoze impanuka ikomeye itazibagirana mu mitwe y’abantu aho umushoferi yahise apfa, ababyeyi bombi na mukuru w’umugeni bari mu ba mbere bagaragaye bafite ibikomere by’indengakamere, ka kana gato Katie kahuye n’ingorane zikomeye kuko kahise gacika umutwe.


Nyina n’ubwo yari yakomeretse yagumanye umutwe w’akana ke mu modoka yanze kuwurekura, nyuma aza kwibuka ko hari n’akandi kana ke kameze nabi. Ibyari ibirori byaje guhinduka amarira kubera kunywa inzoga nyinshi. Mu gusoza iyi nkuru twababwira ko atari byiza kunywa inzoga nyinshi kuko zigira ingaruka mbi ku buzima bw’uwazinyoye zirimo kubura ubuzima. 

Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND