RFL
Kigali

“Uwo nkunze ntamananiza apfa kuba ankandisha amashyuza” –Platini na Safi Madiba mu ndirimbo nshya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2020 14:27
0


Umuhanzi Platini Nemeye [P] yasohoye amashusho y’indirimbo nshya “Fata amano” yifashishijemo umuhanzi Safi Madiba.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2020. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Ishimwe Karake Clement wa Kina Music naho amashusho (Video) yafashwe anatunganwa na Bagenzi Bernard.

Platini aririmba abwira umukobwa ko iyo akunze akora uko ashoboye akamushyira ahantu hose buri umwe yamubona, akarenzaho ati “Uwo nkunze ntamananiza apfa kuba ankandisha amashyuza”

Safi Madiba aririmba avuga ko uyu mukobwa ari umunyamahirwe ati 'Urankoroga mu bwonko kandi ibyo ukora ni umuriro gusa. Ndabizi ko uri umunyamahirwe ngaho "Fata amano".

Mu kiganiro gito yahaye INYARWANDA, Platini yavuze ko nta ndirimbo yakoranye na Rayvanny wo muri Tanzania nk’uko byavuzwe ahubwo ko ababivuze bashingiye ku ifoto yagaragaye bombi bari kumwe.

Platin asanzwe abarizwa mu itsinda rya Dream Boys ahuriyemo na Mujyanama Claude [TMC]. Ibaye indirimbo ya kabiri Platini asohoye kuva byatangira kuvugwa ko iri tsinda riri mu marembera.

Yaherukaga gusohora indirimbo “Yamotema” yakoranye n’umuhanzi Nel Ngabo mu Ukwakira 2019. Mu gihe cy’amezi abiri iyi ndirimbo imaze isohotse imaze kurebwa ku rubuga rwa Youtube n’abantu barenga ibihumbi 134.

Amashusho y’iyi ndirimbo “Fata amano” yifashishijwemo bamwe mu babyinnyi bazwi babarizwa mu itsinda rya The Finest Crew, Monsters Crew, Kaza Kids ndetse na Afro Hit.

Platini [P] yifashishije Safi Madiba bakorana indirimbo "Fata amano"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "FATA AMANO" YA PLATINI NA SAFI MADIBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND