RFL
Kigali

Australian Open: Coco Gauff w’imyaka 15 yongeye kwisasira icyamamare Williams mu mukino wari uryoheye ijisho

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/01/2020 11:57
0


Umunyamerikakazi w'imyaka 15 y’amavuko Coco Gauff, yerekanye ko intsinzi y'umwaka ushize kuri Venus Williams itamutunguye nyuma yo kongera kumutsindira mu irushanwa rya Australiana Open mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.



Byatunguye, binatangaza benshi mu kwa karindwi umwaka ushize uyu mukobwa ubwo yigaragazaga agatsinda Venus w'imyaka 39 wamubereye icyitegererezo akamusezerera mu mikino ya Wimbledon.

Uyu munsi yongeye gutsinda uyu mugore ufite ibikombe birindwi by’amarushanwa akomeye muri Tennis ku isi byibumbiye mu cyitwa 'Grand Slam', akaba yamusezereye mu cyiciro cya kabiri cy'imikino ya Australian Open 2020.

Nyuma yo kumutsinda kuri uyu wa mbere, Gauff yavuze ko ari umukino wamugoye kuko yumvise agize ubwoba abonye ari mu itsinda rimwe na Venus Williams.

Mu kiciro gikurikiyeho, Gauf azakina n'umunyaromaniakazi Sorana Cirstea uyu ni numero ya 74 muri Tennis ku isi. Mu mukino Coco Gauf yakinnye na Williams abafana benshi baririmbaga izina rye bamushyigikiye imbere y'uyu wahoze ari numero ya mbere ku isi.

Ati: "Nagira ngo nshimire cyane abafana, mwaririmbaga izina ryanjye nyamara nari nzi ko ibi ari ibyo muri US Open gusa, bisobanuye byinshi".

Gauff yasezereye Gauff bitamworoheye kuko seti ya mbere bageze aho banganya mbere y'uko Williams atera umupira nturenge urushundura agatsindwa seti ya mbere. Gauff yamutsinze n'izindi seti ebyiri zakurikiye, biba ubwa kabiri atsinda uyu mugore watwaye 'Grand slams' enye mu gihe we yari ataravuka.

Mu ntangiriro za 2019 ubwo yatangiraga gukina mu babigize umwuga Gauff Coco yari numero ya 686 ku isi, uyu mukobwa ubu ageze ku mwanya wa 67 ku isi.


Wari umukino utoroshye hagati y'umwana n'umubyeyi


Coco yatsinze seti ya mbere bimugoye


Ni inshuro ya kabiri COCO w'imyaka 15 atsinze Wiliams w'imyaka 39


Coco aba yakaniye umukino ku buryo bukomeye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND