RFL
Kigali

Kiyovu Sport yabaye ikipe ya kabiri ikuye amanota atatu kuri Stade Gorigota muri uyu mwaka, abayovu batanga icyifuzo gikomeye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/01/2020 11:51
0


Nyuma ya APR FC yakoze amateka yo kuba ariyo kipe yonyine yakuye amanota atatu i Gorigota ku kibuga cya Sunrise FC mu gice kibanza cya shampiyona. Kiyovu Sport yabaye ikipe ya kabiri ihakuye amanota atatu muri uyu mwaka nyuma yo gutsinda Sunrise ibitego 2-0, abafana ba Kiyovu Sports basaba ko izina ry’iyi Stade ryahindurwa.



Mu mikino y’umunsi wa 18 yabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya Kiyovu Sports iherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye na AZAM Ltd, yasanze Sunrise FC ku kibuga cyayo babatije Goligota iyihatsindira ibitego 2-0, ibifashijwemo na Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro na Saba Robert.

Ni umukino Kiyovu Sports yakinnye neza, bitandukanye n’uburyo yakinaga mu minsi ishize dore ko yari imaze igihe itakaza imikino yakiniye hanze ndetse n’iyo mu rugo.

Iyi kipe bitirira Urucaca yagerageje kugumana umupira hagati mu kibuga n’ubwo bakiniraga hanze ntibigeze baha ubuhumekero Sunrise yakiniraga imbere y’abafana bayo batari bacye bari baje kuyishyigikira, nayo yanyuzagamo igasatira izamu rya Kiyovu Sport ariko amahirwe bagerageje ntatange umusaruro.

Sunrise FC yagerageje gusatira, ngo ishake uko yakishyura ibitego bibiri yatsinzwe, ariko inyuma ha Kiyovu Sport hari hahagaze bwuma. Umukino warangiye ikipe ya Kiyovu Sport ibonye amanota atatu yahawe na Rutsiro na Robert Saba ku bitego bibiri batsindiiye ikipe yabo.

Aya manota atatu ya Kiyovu Sport, yatumye iyi kipe ifata umwanya wa 5 n’amanota 26 ku rutonde rw’agateganyo. Kiyovu yabaye ikipe ya kabiri ikuye amanota kuri sitade Gorigota, nyuma y’ikipe ya APR FC yahatsindiye Sunrise ibitego 4 kuri 2 mu mikino ibanza.

Nyuma y’umukino  Minani Hemed, umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports, yavuze ko izina Gorigota rikwiye kuvaho rigahinduka Yeruzalemu kuko uwakahabambiye ari we usigaye uhabambirwa.

Hemed yakomeje avuga  ko Kiyovu bajyaga bayitega imikino yo kwishyura ariko bitazongera kuko abafana bayo bayiri inyuma kandi amafaranga aboneka bityo itazongera kubura amikoro atuma itsindwa.

DORE UKO IMIKINO Y’UMUNSI WA 18 YAGENZE

Ku wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020

Bugesera FC 0-0 AS Kigali FC

Ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020

Etincelles FC 1-1 APR FC

Heroes FC 0-0 Marines FC

Rayon Sports 3-0 Espoir FC

Ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2020

Gasogi United 2-0 AS Muhanga

Gicumbi 0-1 Police FC

Sunrise 0-2 Kiyovu Sports

Musanze FC 1-0 Mukura


Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Sunrise babanje mu kibuga


Uko amakipe akurikirana nyuma y'imikino 18 imaze gukinwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND