RFL
Kigali

Ibimenyetso bikwereka ko umukunzi wawe ari gutera intambwe isubira inyuma mu rukundo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:20/01/2020 9:05
2


Hari byinshi uhurira nabyo mu rukundo ukabona ni byiza kuko biba byiganjemo ibimeneyetso bikwereka ko uwo mukundana agukunda kandi akwitayeho. Ibi akenshi usanga umusore cyangwa umukobwa aba akugaragariza ibyishimo akaguhora hafi ukabona iteka ko ahora agutekereza kandi akwitayeho.



Ushobora kubona ko umukunzi akwitayeho binyuze mu butumwa butandukanye akoherereza, uburyo agusura cyangwa ahora ashaka kumenya uko umerewe kenshi. Iyo inzira zishaka kubyara amahari nabwo hari ibimenyetso bishobora kukugaragariza ko urukundo rwanyu rugeze mu marembera.

 

Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umukunzi wawe ari hafi kuva mu rukundo:

 

Kutaguha agaciro nka mbere

Mu gihe uwo mukundana yatangiye kukugaragariza bimwe muri ibi bimenyetso uzamenyeko ashobora kuba yaratangiye kuva mu rukundo. Ibi ushobora kubyerekwa n’uko ashobora kwirengagiza ubutumwa wamwandikiye ntabusubize ndetse akaza no kuguha impamvu zidasobanutse, kumva yishimanye n’umuryango we udahari ukabona ntacyo bimubwiye. Ku kwereka ko utari uw’ibanze mu buzima bwe.

 

Guhora ahuze

Mu gihe uri mu rukundo uwo mukundana yaba umusore cyangwa umukobwa agahora akwereka ko ahuze, igihe wifuje ko muganira akakwereka ko hari utuntu ahugiyemo, uzameneye ko hari ikitari kugenda neza mu rukundo rwanyu. Ibi bishobora no kuba intandaro yo gutandukana kwanyu. Mu gihe ibi ubona byabaye ni byiza kumwegera mukaganira wakumva bitagifite igaruriro ukamureka nawe ukamweraka ko utakimukeneye mu rukundo aho kuguma guta umwanya wiruka inyuma y’ibigusiga.

 

Atangira ku kubwira ko atizeye neza niba akigukunda

Mu gihe ubona umukunzi wawe yatangiye kumera nk’uhinduka cyangwa ukabona asa n’utakikwitayeho, maze wamubaza niba akigukunda akagusubiza ko atabizi neza cyangwa atabihamya. Uzamenye ko yaba ari mu nzira zo kuva mu rukundo. Aha ugomba kureba niba ataba ari wowe byaturutseho mukabiganiraho wasanga atari wowe ukumva atakikwifuza ukamureka.

 

Kukujya kure

Igihe uzabona ko utangiye kujya umukenera ntumubone ukabona bias no  kukwitaza uzamenye ko yatangiye kuva mu rukundo.

Si byiza rero kwihambira ku muntu kuko numuhatiriza ntazaba agukunda azaba akubeshya. Nawe uzahitemo kumuha akanya akore ikimurimo utamubangamiye iyo umuntu akweretse ko atagukeneye nawe urabyumva ntugume kumutaho umwanya.

 

Kugira atangira kujya aguhisha

mu gihe uwo mukundana yaba umuhungu cyangwa umukobwa atangiye kujya akwereka ko hari byinshi agukinga, aguhisha ku bimwerekeyeho ku buzima bwe ndetse n’ibindi bindi bitandukanye yari asanzwe akuganirizaho ujye ukenga wumve ko inzira zishobora kubyara amahari. Ibi bishobora kujyana no kumushaka utamubona akakubeshya ibyo yari arimo cyangwa akaguhisha ibyo yari ari gukora. Ibi bishobora kujyana no kujya aguhisha amabanga akomeye yerekeye ubuzima bwe bwite kuko aba asa nk’aho atakikwiyumvamo.


Atangira kwinubira ibyo umukorera

Niba wamuhamagaraga kenshi bikamushimisha atangira kwanga ku kwitaba, waba wamusuraga kenshi agatangira kugira gahunda nyinshi zituma utamubona kuburyo aba asa n'uwakurambiwe.

Atangira kureka kukwita amazina yakwitaga

Akenshi abantu bakundana baba bahamagarana utuzina tw'urukundo ariko iyo atangiye kubivamo utangira kumva atakiguhamagara uko yaguhamagaraga ndetse ukumva ko kubivuga bimuteye isoni cyane cyane iyo hari abantu bari kumwe namwe. ibi ni ikimenyetso simusiga ko atangiye kuva mu rukundo nawe uba ugomba gutangira kwakira ibiri kuba amazi atararenga inkombe.

Atangira kwanga impano wamuhaga

Akenshi umuntu uri kuva mu rukundo yanga impano wamuhaga kuko aba yumva ko atakizikwiye cyane ko ziba zitanamunezeza nka mbere. Akubwira ko yumva akugora akakwereka ko zimaze kuba nyinshi mbese akigira nk'aho ari impuhwe agufitiye. iyo bibaye ngombwa anakubuza kuzongera kuzimuha akakubeshya ko nakenera ikintu azajya akubwira ariko wowe akakubuza kumutungura.

Ni ibimenyetso byinshi umuntu atarondora ngo birangire ariko niba umuntu atakigukeneye ni byiza ko mubanza kuganira ukamenya niba atari wowe kibazo ubundi ugafata ingamba. Ntuzereke umuntu ko umukeneye kurenza uko agukeneye cyane mu rukundo. Hari imvugo ivuga ko igihembo cyo guhendahenda cyane ari ugusuzugurwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Urinzwenimana Faustin4 years ago
    Gukunda namahirwe akomeye ariko nanone gukundwa ntabwo Bose babigiriramo amahirwe gusa murakoze kubwinama muduha ariko mutubwire ese utarakunda narimwe yakurikiza ate izi nama? Ese abakobwa biyiminsi ko ndeba bararutse aho kubakunda ntibigoye gusa nabahungu nabo nuko biragoye? murakoze mugire amahoro Kandi mutugire inama kuri icyo.
  • Iranzi jean bosco4 years ago
    Ibyo uvugabyo nukuri igihembo cyoguhendahenda cyane nugusuzugurwa





Inyarwanda BACKGROUND