RFL
Kigali

Bavuze akari imurori! Jay Polly yashinjwe ubusinzi, kwishyurirwa ubukode n'amadeni naho Safi Madiba we yarabahombeye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2020 6:40
4


Byasabye amasaha abiri iminota 30 n’amasegonda 07’ kugira ngo umushoramari mu muziki Mupenda Ramadhan [Bad Rama] avuge ku myitwarire ya Safi Madiba n’umuraperi Jay Polly yashyize iherezo ku masezerano bari bafitanye n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya The Mane imaze imyaka ibiri ku isoko ry’umuziki.



Imyaka irenze itanu Bad Rama wabaye umufundi agaragaje urukundo rw’umuziki nyarwanda. Yabaye umuhanzi biranga abirekera ab’amaraso mashya; mu buryo bumwe cyangwa ubundi yateye inkunga mu ibanga bamwe mu bahanzi mu bitaramo ndetse n’imishinga iganisha ku muziki.

Izina rye ryavuzwe cyane nyuma y’aho ashoye imari mu muziki agashinga ‘Label’ ya The Mane yahurijemo abahanzi b’amazina azwi kandi bakomeye. Yabarizwagamo abahanzi batanu ubu hasigayemo babiri.

Umuhanzi Safi Madiba yabimburiye abandi mu mpera z’umwaka wa 2019 asezera avuga ko amasezerano yagiranye na The Mane atubahirijwe ku kigero cya 80% mu gihe yari amaze.

Yavuze kandi ko hari byinshi byakozwe muri The Mane ntabimenyeshwe atanga urugero rw’ukuntu Queen Cha [Mubyara we] yasinyishijwe muri The Mane atabizi.

Haburamo umunsi umwe ungo umwaka wa 2019 urangire, Jay Polly yanditse kuri Twitter, avuga ko yasheshe amasezerano yari afitanye na The Mane kuko batubahirije ibyari bikubiyemo.

Yanavuze ko indirimbo ze yakorewe ari muri The Mane ziri ‘ku rwego ruciriritse’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2020, Bad Rama Umuyobozi Mukuru wa ‘Label’ ya The Mane, yavuye imuzi n’imuzingo ibyashyize iherezo ku masezerano Safi Madiba na Jay Pollly bari bafitanye n’iyi ‘Label’ binjiyemo ‘binginga’.

1.Safi Madiba yahombeye ‘Label’ ya The Mane; yasezeye yariteguye kuri buri kimwe:

Safi Madiba yinjiye muri The Mane avuye mu itsinda rya Urban Boys bari bamaranye imyaka icumi. Ashyira umukono ku masezerano, yavuze ko ashaka gukorana n’abantu bazatuma umuziki we ugera ku rwego mpuzamahanga.

Kimwe mu byatumye ava muri The Mane ngo harimo ko atakorewe indirimbo eshatu zo mu Rwanda ndetse n’izindi ebyiri n’abahanzi bo mu Rwanda.

Bad Rama yavuze ko umuhanzi wo muri The Mane yemerewe gukorerwa indirimbo esheshatu mu mwaka mu gihe isoko ry’umuziki rihagaze neza ndetse ngo zishobora kurenga.

Yavuze kandi ko umubare w’indirimbo ushobora kwiyongera binaturutse ku biganiro umuhanzi agirana na The Mane.

Uyu mushoramari we avuga ko Safi Madiba yagiye kuva muri The Mane yarabyiteguye ku buryo indirimbo ‘Ntimunywa’ yakoranye Dj Marnaud yabaye imbarutso.

Ari muri Amerika Safi yaramwandikiye amubwira ko agiye gusohora indirimbo. Ashingiye ku buryo yakozwe n’abandi bantu kandi igashimira The Mane nk’aho ari yo yayikoze yasabye Safi Madiba iminsi icyenda yo kugira ngo asuzume buri kimwe.

Safi Madiba ntiyihanganiye ibi ahubwo yahisemo gusohora iyi ndirimbo. Yavuze ko iyi ndirimbo yabaye rurangiza kuko n’ubundi hari byinshi uyu muhanzi yagiye akora byishe amasezerano bakamwihanganira.

Kuri we asinyisha amasezerano Safi Madiba yabyumvaga nk’ubushuti ndetse ngo yumvaga azongerwa.

Yavuze ko mu masezerano batanga harimo ko umuhanzi wo muri The Mane yemerewe gusezera mu gihe abona ko ibyo asaba atabihabwa.

KANDA HANO: BAD RAMA YAVUZE UKO SAFI MADIBA YAMUHOMBEYE MU GIHE BAMARANYE

">

Yanavuze ko indirimbo Safi Madiba yakoranye n’abahanzi bo mu mahanga barimo Harmonize na Rayvanny nta musaruro zatanze, ibintu afata nk’igihombo gikomeye kuri The Mane mu gihe zatanzweho akavagari k’amafaranga.

Indirimbo Safi Madiba yakoranye na Riderman, Marina n’abandi bahanzi b’abanyarwanda nizo zagiriye umumaro The Mane.

Kuba Safi Madiba yarandikishije indirimbo ze muri RDB nta kibazo The Mane ibibonamo kuko ngo ibiri mu masezerano bombi bagiranye birasobanutse.

Yavuze ko yitegura kugirana ibiganiro na RDB ku buryo ibi bihangano The Mane izabigiraho uburenganzira.

Uyu mushoramari avuga nta toneshwa riba muri The Mane ahubwo ngo biterwa n’imyitwarire ya buri umwe.

Yavuze ko Safi Madiba akiri umuvandimwe we ariko kandi ngo yatunguwe no kumva ko yasezeye muri Urban Boys. Avuga ati  ‘namufashe nk’igihombo’ kuko ngo yatumye basenya byinshi bari batangiye gukorana.

Bad Rama avuga atingize Safi Madiba kugira ngo ajye muri The Mane ahubwo ko uyu muhanzi ari we wakoresheje amayeri akinjiramo.

Bari muri Tanzania Safi Madiba yasohoye ‘affiche’ y’indirimbo ‘Got it’ yanditseho The Mane. Ngo Bad Rama yamubajije uko bigenze undi amusubiza ko yifuza gukorana nawe kuko yabonye aruta abandi bose bagiye bakorana.

Safi Madiba yaramubwiye ati ‘Man reka tubirangize’. Bad Rama anavuga ko Imana itaramwibuka uyu muhanzi ari mu bamutereranye ariko ngo amaze kubona ku mafaranga ntiyamukoze nk’ibyo we yamukoze.

Jay Polly yashinjwe ubusinzi, kwishyurirwa ubukode n'amadeni n’ibindi:


Bad Rama avuga ko umuraperi Jay Polly atasezeye kuko nta baruwa ye babonye ahubwo ko we yahisemo kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Kubyuka ugashyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga bibaho kandi twarabibonye. Nta baruwa ye twamuhaye nta n’iyo twamuhaye.”

Yagiye muri Amerika asize ibaruwa igenewe Jay Polly imuha gasopo ku myitwarire ye ariko ngo uyu muhanzi ntiyigeze ajya kuyifata.

Bad Rama avuga ko inshuro nyinshi uyu muraperi yaririmbye mu bitaramo yishyuwe amafaranga macye ubuyobozi bwa The Mane butabizi.

Yavuze ko binginze uyu muhanzi bamubuza gukomeza kwangiza izina rya The Mane ndetse nawe akabizeza ko agiye kubihindura ariko agasubira.

Ngo imyitwarire ya Jay Polly yaramurenze agera n’aho amufatira ibihano ariko biranga. Ati ‘Ikintu cya mbere twapfuye ni imyitwarire mibi no kwangiza amahame ya The Mane.”

Ngo byari biteye isoni kubona amafoto yifashishwaga bamamaza ibitaramo bya Jay Polly bigera aho bamusaba ko bamufotora akagira amafoto meza ndetse bamusaba ko abo bavugana bose bamutumiye mu gitaramo yajya abahuza n’ubuyobozi bwa The Mane.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye yakiriye telefoni z’abantu batandukanye bamubwira ko Jay Polly yishe amasezerano bari bafitanye bamutumira mu gitaramo.

Yatanze urugero rw’igitaramo uyu muhanzi yabuzemo cyari kubera Nyabugogo.

Bad Rama yavuze ko yasinyishije Jay Polly yarabanje kumwiga neza ku buryo mu masezerano yashyizemo ingingo zirengera The Mane.

Mu byo bemeranyije harimo ko igihe Jay Polly akoze igitaramo atabimenyesheje The Mane wenda nk'icy’amafaranga ibihumbi 100 agomba kuyabaha akubye gatatu.

Iyo abikoze ubugira gatatu ubuyobozi bwa The Mane bumwandikira ibaruwa imusezeraho akishyura ibyamutanzweho byose akarenzaho na 18% y’inyungu y’ayamutanzweho.

Bad Rama avuga ko kuri ubu atavuga amafaranga yishuza Jay Polly ariko ko bagiye gutangira kubikoraho.

Yavuze ko ‘ubusinzi’ bwa Jay Polly ari bimwe mu byishe umubano we na The Mane ndetse n’abantu bamukunze.

Yanavuze ko no mu masezerano uyu muhanzi yashyizeho umukono harimo ko ‘umuhanzi agomba kwirinda ibikorwa byose bishobora guha isura mbi izine rye ry’ubuhanzi muri sosiyete kuko bishobora kuba intandaro yo kwangirika kw’akazi harimo ubusinzi, urugomo n’ibindi bisa nabyo’.

Akomeza avuga ko mu bihe bitandukanye ubusinzi bwa Jay Polly bwagiye butuma hari byinshi mu bikorwa byangirika.

Yatanze urugero avuga ko umunsi wa mbere Jay Polly afungurwa yaranzwe n’ubusinzi ku buryo ari nawe wamwikuriye ku rubyiniro ati ‘nyir’umupfu niwe uterura ahanuka’.

Yanavuze ko mu gitaramo cya Iwacu Muzika, Jay Polly yasinze abategura iri serukiramuco bakamuhamagara bamubwira ko ‘umuhungu wawe yasinze ari gushwana n’abantu’.

Yavuze ko ibi byasize isura mbi The Mane. Yashinjije Jay Polly ubusinzi no gukora ibikorwa byinshi mu nyungu ze yirengagije amasezerano  yagiranye na ‘Label’ ya The Mane.

Bad Rama avuga ko ari muri Amerika yandikiwe na Jay Polly amutura ikibazo cy’ubukode bw’inzu abamo, ngo ni ibintu bisanzwe kuko kenshi yagiye amufasha kwishyura inzu abamo.

Yiyita umubyeyi, inshuti n’andi mazina agaragaza ‘uburwaneza’ agirira bamwe mu bahanzi.

Yavuze ko afite inyandiko y’ibihumbi 400 yagurije Jay Polly kugira ngo yishyure inzu, hari inyandiko ya Miliyoni imwe n’ibihumbi 800 y’ibitaramo biciriritse uyu muhanzi yagiye aririmbamo agahembwa amafaranga macye ‘adakwiye umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki’.

Ubwo umuhanzikazi Queen Cha yizihizaga isabukuru y’amavuko, ngo Ise wabo wa Jay Pollly yamufashe mu mashati amusaba ko amwishyura amafaranga arenga ibihumbi 200 yari amufitiye Bad Rama yemera kuyishyura.

Yavuze ko yinginze uyu mugabo amuha ibihumbi 60 amusezeranya kumwishyura n’anandi asigaye. Ngo Jay Polly yemeye ko ahindutse ariko ku munsi ukurikiyeho yagiye kuririmba mu kindi gitaramo atabimenyesheje.

‘Label’ ya The Mane imaze imyaka ibiri mu muziki w’u Rwanda. Yagize uruhare rukomeye mu gutegura ibitaramo bikomeye byagiye bitanga ibyishimo kuri benshi ndetse n’ubu irakomeje.

Ubu irabarizwamo Marina Deborah, Queen Cha ndetse na Clavin Mbanda watsinze irushanwa rya ‘Spark Your Talent’ rya Tecno.

Bad Rama avuga ko bazakomeza gukora ibikorwa bitandukanye by’umuziki kandi ko bazarema abandi bahanzi.


Bad Rama yavuze ko umujyanama wa The Mane, Aristide Gahunzire [uri ibumoso] yahojeje ijisho kuri Jay Polly abona amafuti ye ari nayo mpamvu uyu muraperi atamwiyumvamo

Bad Rama yavuze ko uko ubusinzi bwa Jay Polly bwashyize iherezo ku masezerano ye na The Mane

KANDA HANO: AHAZAZA HA THE MANE MU MBONI ZA BAD RAMA WAYISHINZE

">

AMAFOTO+VIDEO: NIYONKURU Eric-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ADUHIRE jean d'Amour4 years ago
    Badrama ntakezake arangwa n'Amagambo gusa.ubuse amasezerano yagiranye na Jay yubahirije angahe.niba se yaraburag ayo kwishyura inzu,iriya Hotel Amafaranga yayo nayo wamugujije. Amagambo make 👨 man. Wagiye wigana ba Clement
  • Emmy Safi4 years ago
    Jay Niko Asanzwe Afite Impano Ariko Iyo Amaze Kurengwa Akandagira Mu Buki.
  • Dick4 years ago
    JayPolly ni umujura. Street boys. Baadrama stop gufasha abatindi nka Jaypolly nago uri abbé Pierre. Ubugira neza bw'inkware bwayigonze ijoshi. Ufite ubumuntu bwinshi ni ugomba kwibagirwa ko uri muri business to make money not loose it.jaypolly yatakaye kuva kera.
  • Adeba4 years ago
    Bad Rama yakabije umugabo agira ibanga kuko isi nisakaye





Inyarwanda BACKGROUND