RFL
Kigali

Mani Martin yasohoye indirimbo ivuga ku musore wakunze 'indaya'-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2020 18:43
0


Kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2020 umuhanzi Mani Martin yasohoye indirimbo nshya yise “Amahwemo”, ivuga ku nkuru y’urukundo rw’umusore wakunze umukobwa wicuruza ‘indaya’.



Ni yo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi ashyize hanze mu 2020. Ni nayo ndirimbo kandi ya mbere uyu muhanzi akoranye n’umucuranzi wa Gitari, Clement watangiye urugendo rwo gutandukanya indirimbo z’abahanzi.

Iyi ndirimbo y’iminota itatu n’amasegonda 35’ ivuga ku musore wakunze umukobwa wicuruza ‘indaya’ akamusaba ko babana akaramata.

Uyu musore avuga ko yahuye n’uyu mukobwa ubwo yari ategereje uwo batahana akamwishyura yishakira ubuzima. Mari Martin aririmba avuga ko uyu musore yabuze amahwemo akifuza ko yabana n’uyu mukobwa.

Asezeranya uyu mukobwa ko azamwibagiza amajoro y’imbeho kandi ko atazamutenguha n’ubwo nawe yaje nk’abandi bose.

Iyi ndirimbo ‘Amahwemo’ isohotse isanganira indirimbo nka ‘Idini y’ukuri’ uyu muhanzi yari aherutse gusohora.

Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, RnB akanavangamo gakondo yo mu Rwanda.

Yabanjirije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri ‘secular’. Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye ; yaririmbye mu birori n’ibitaramo bikomeye, yambuka imipaka.



Umuhanzi Mani Martin yasohoye indirimbo yise "Amahwemo"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "AMAHWEMO" YA MANI MARTIN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND