RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020 mu mahina! Abakobwa bazajya mu mwiherero bazabanza batahe iwabo

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:19/01/2020 17:30
0


Abakobwa 54 batowe mu ijonjora rya Miss Rwanda 2020, bagiye gutoranywamo 20 bazajya mu mwiherero wahinduye uburyo wakorwagamo cyane ko kuri ubu icyumweru cya mbere bazagikora bataha iwabo.



Aba bakobwa ni abatsinze guhagararira Umujyi wa Kigali n’Intara enye muri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 9.

Abakobwa 54 barenze icyiciro cy'ibanze harimo batandatu bavuye mu Burengerazuba, batandatu bavuye mu Majyaruguru, barindwi bavuye mu Majyepfo, 15 bavuye mu Burasirazuba naho 20 bavuye i Kigali.

Ubusanzwe abakobwa bose barenze amajonjora ya kabiri (Pre selection) bahitaga batangira umwiherero w'ibyumeru bibiri aho baba biga byinshi birimo no kunoza imishinga yabo.

Amakuru yizewe agera ku INYARWANDA ahamya ko iyi nshuro umwiherero uzamara ibyumweru 3.

Biteganyijwe ko icyumweru cya mbere abakobwa bari mu mwiherero bazataha iwabo, hanyuma ibyumweru 2 babe muri hotel.

Mu mwiherero w’umwaka ushize havuzwe byinshi bamwe banenga uko abakobwa basezererwaga bigakubitiraho no gutaha mu gicuku, ibintu bishoboka ko kuri iyi nshuro bitazongera kubaho.

Ku wa 01 Gashyantare 2020 urugendo rw’abakobwa 34 ruzahagarara hakomeze 20 ari bo bazatorwamo uzahiga abandi.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 azamenyekana ku wa 22 Gashyantare 2020.

Abakobwa 20 babonye itike yo guhagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020

Ibyishimo ku bakobwa babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020

IBYISHIMO BY'ABAKOBWA 20 BAHAGARARIYE UMUJYI WA KIGALI

">

VIDEO: MURINDABIGWI Eric IVan-INYARWANDA.COM

AMAFOTO: Afrifame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND