RFL
Kigali

Kigali: Itsinda ryo muri Nepal rifatanije na AMIR mu biganiro bigamije guteza imbere abakorana n'ibigo by'imari biciriritse-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/01/2020 17:50
0


Ibi biganiro bizamara iminsi 4 bibera mu Rwanda bigamije kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe uburyo bwiza bwo kurushaho guteza imbere abiyemeje gukorana n’ibigo by’imari biciriritse, mu iterambere ryabo kandi badahombeje ibyo bigo.




Itsinda ry'abantu 13 baturutse muri Nepal ryitabiriye ibi biganiro

Ni ibiganiro biri kubera kuri Dove Hotel ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, bikaba byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020. Ibi biganiro byitabiriwe n’itsinda ry’abantu 13 baturutse mu ishyirahamwe ry’ibigo by’imari biciriritse muri Nepal.

Iri tsinda ryo muri Nepal riri kugirana ibiganiro n’abagize ikigo AMIR (Association of Microfinance institutions in Rwanda) rihuza ibigo by’imari bikora umwuga guteza imbere abifuza iterambere rinyuze mu bigo by’imari biciriritse mu Rwanda birimo nka za SACCO, Microfinance bank, Microfinance ltd n’ibindi.

Iri shyirahamwe kandi rifite inshingano zo kubikorera ubuvugizi no guhanahana amakuru hagati yabyo ndetse no hanze. Aimable Nkuranga Umuyobozi Mukuru wa AMIR, mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com yavuze ko ibiganiro bari kugirana n'iri tsinda ryo muri Nepal, bizabafasha ku buryo buri wese ku mpande zombi hari icyo azigira ku wundi mu rwego rwo kunoza ibyo bakora. Yagize ati:”Uko igihugu cyagiye kiyubaka mu bintu byinshi no mu rwego rw’imari hari ibyo tugezeho, bifuza kutwigiraho”.


Aimable Nkuranga Umuyobozi Mukuru wa AMIR mu Rwanda

Aimable Nkuranga yakomeje avuga ko n’ubwo ari bo bateye intambwe bakaza, atari bo bafite icyo bakwigira kuri AMIR gusa, ahubwo nayo ifite ibyo izabigiraho, anatanga arugero, ati”N’ubwo bateye intambwe bakaza ntabwo batwigiraho gusa, ahubwo natwe hari ibyo tubigiraho. Nk'ubu muri ibi biganiro dusanze ari abantu bashoboye gucunga neza inguzanyo ku rwego rw'aho inguzanyo zamburwa ziri kuri 1.3%".

Yakomeje avuga ko iki ari ikintu gikomeye bazabigiraho bakazasobanuza uko cyagezweho kuko hano mu Rwanda imibare isa n’ikiri hejuru. Imibare iheruka yo mu kwezi kwa Nzeri mu 2019 igaragaza ko mu Rwanda inguzanyo zamburwa zari ku kigereranyo cya 6.1%. Muri Kamena umwaka ushize cyari kuri 6.7%. Ibi bipimo (imibare) bisa n’ibiri hejuru ugereranije n’igipimo cyemewe aho abantu badakwiriye kurenza 5% nk'uko biri mu mabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).

Mu bindi iki gihugu cya Nepal cyagezeho bazabigiraho ni ibijyanye no kugabanya inyungu yakwa umukiriya ku nguzanyo ahawe. Muri Nepal iyi nyungu iri hasi cyane dore ko iri hagati ya 16% na 18 % mu gihe mu Rwanda iri hagati ya 20% na 24%.

Nepal ni igihugu gifite ibigo byinshi byagenzuwe ku rwego rw’Isi bikemezwa ko bikora mu buryo buteza imbere abakiriya babyo, ibintu byemeza ko AMIR izagira byinshi yigira kuri iri tsinda ryaturutseyo ririmo na bamwe mu bagize bimwe mu bigo byagenzuwe.

BASENT, umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo by’imari biciriritse muri Nepal, mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yavuze ko ibi biganiro bizagira akamaro, agaragaza ko yishimiye ibyo AMIR ikora mu iterambere ry’abanyarwanda anashimira Leta y’u Rwanda idahwema gushyigikira uru rwego. 

Nk’abamaze kugera ku rwego rwiza mu gufasha abifuza gutera imbere binyuze mu bigo by’imari biciriritse kandi batabyambuye, BASENT yavuze ko AMIR nayo ikoreye urugendo shuri muri Nepal byayifasha kuko hari byinshi babasangiza nk’abafite ubunararibonye.

Yagize ati”Nabashishikariza kuzaza muri Nepal, dufite ubunararibonye mu bijyanye n’ibigo by’imari biciriritse. Twabungura ibitekerezo byabafasha gukomeza gutera imbere mu nzira barimo’’. Yakomeje avuga ko ibigo by’imari biciriritse muri Nepal byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’abakene, abagore n’igihugu muri rusange.


BASENT, umuyobozi w'ihuriro ry'ibigo by'imari biciriritse muri Nepal





Abagize itsinda ryaturutse muri Nepal  banyuzwe n'ibyo AMIR yagezeho 

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE


AMAFOTO: MUGUNGA Evode-InyaRwanda Art Studio

VIDEO: MURINDABIGWI Eric Ivan-InyaRwanda Art Studio 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND