RFL
Kigali

B Threy yahishuye uko Bushali yamubwiye ko 'amwanga' bigatuma ava muri Green Ferry-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/01/2020 14:01
4


Umuraperi B Threy uherutse kwikura muri label ya Green Ferry Music yatangaje ko impamvu ikomeye yatumye asesa amasezerano ari urwango ubuyobozi bw’iyi nzu ifasha abahanzi bwaremye hagati ye na Bushali.



Ni bwo umuraperi mu nkingi za mwamba z'abatangije injyana ya Kinyatrap, yasheshe amasezerano yari afitanye n'inzu ifasha abahanzi ya Green Ferry Music yari amazemo imyaka ibiri.

Mu 2018 yasinye amasezerano y'umwaka umwe mu 2019 asinya andi y'imyaka abiri ari nayo atarangije kuko hari hasigaye umwaka umwe.

Uyu musore wakoze indirimbo zitandukanye zagiye zimenyekana zirimo “Iryamukuru”, “Urwagasabo, “250”, ”Nituebue Nimuebue” n’izindi ndetse agira uruhare mu kumenyekanisha no gukundisha abanyarwanda injyana ya Kinyatrap.

Ubu ntakibarizwa muri label ya Green Ferry Music ahubwo afatanyine na producer witwa Dizo Last bashinze studio yabo yitwa Ratio Music ari nayo ari gukoreramo kugeza ubu.

Indirimbo ya mbere B Threy yashyize kuva yatandukana na Green Ferry Music ni iyitwa Impano Ni Ubuzima avuga ko ifite aho ihuriye n'ibyo yaciyemo nyuma yo gutangira urugendo rushya nk'umuhanzi wigenga.

Mu Kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Muheto Bertrand uzwi nka B Threy yavuze ko gusezera muri Green Ferry byatewe n'impamvu nyinshi ari ko iruta izindi ikaba ari urwango umuyobozi w'iyi label, Dr Ngaji, yaremye hagati ye na Bushali.

Ati " Hajemo agatotsi mu mibanire nabonaga tutakiyumvanamo, kugeza ubwo Nganji abivuze gutyo (abibwira njyewe na Bushali) aramubwira ngo B Threy yambwiye ko atakwiyumvamo nanjye arahindukira arabimbwira. Ndamubwira nti 'ibyo ntabyo nigeze nkubwira kuko Bushali ni inshuti yanjye."

B Threy avuga ko akimara kumva ayo magambo ya Nganji yabibajije Bushali, nawe amwerurira ko kuva na kera atigeze amwiyumvamo ahubwo atigeze abitahura.

Ati "Bushali naramubajije nti 'ntabwo unyiyumvamo, nk'uko Nganji abivuga? Arambwira ati 'rero nabikweretse igihe kinini sinzi impamvu utabibonye.' Ndamubwira nti niba wari waranyanze ntubimbwire, reka noneho nkurekere ibyawe n'abo mufatanyije."

Imwe mu mpamvu B Threy avuga ko yaba yaratumye Nganji amuteranya na Bushali ngo birashoboka ko batinyaga inama amugira zari gutuma adakomezanya nabo.

Ati "Niba bari bafite ubwoba ko nshobora kuba muyobora nkamusobanurira ibijyanye n'urugendo rwe rw'ubuhanzi simbizi. Gusa namugiraga inama nk'umuntu dufitanye gahunda biza kurangira Nganji amfitiye ubwoba agira ngo ndamubwira muyobye."

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA B THREY 


Hari bamwe batekereza ko kuba B Threy yaragiranye ibibazo na Bushali byaba byaratewe n'ishyari yamugiriye kuko yagize ibihe byiza mu mwaka 2019 , gusa uyu musore arabihakana akemeza ko atagirira ishyari umwana yafashije byinshi kugira ngo agire aho agera.

Avuga ko uyu mwaka wa 2020 ari we ufite ibikorwa byinshi azaha abakunzi be, akabereka ko hari icyo ashoboye.


BThrey ubu yatangije studio ye nyuma yo kuva muri Green Ferry







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • izzy4 years ago
    b-thry he is a king by himself uzumve nimirongo ye he is better than them hail king #threy
  • Pazo4 years ago
    Nagerageze da,gusa igikundiro ntiyakigura kuko Bushali afite igikundiro rero nubwo mbona yihaye kuzamura kuvuga ibibatanya kugira arebe ko yabyuririraho sinziko bizamuhira,kuko uhereye no kwizina yitwa mba mbona ibye biraho,nakore turebe tu
  • Dukuzeyezu theoneste3 years ago
    B thery turagunda byumwihariko nkunda indirimbozawe kandi naho umuntu atashakira ubuzi kandi ujye ukunda amahoro nayambere
  • wor john 3 years ago
    ndamwemera bty





Inyarwanda BACKGROUND