Kuri uyu wa Gatanu amateka yahindutse nyuma y'uko umufaransa ahigitse abanyamerika akabakura ku ntebe bamazeho igihe. Magingo aya Bernard Arnault atunze akayabo ka miliyaridi $117 mu gihe Bezos Jeff yaguye mu gihombo akava kuri miliyarid $117.5 ubu akaba atunze agera kuri miliyaridi $115.6 nyuma y'uko umugabane muri amazon wamanutseho 0.7%
Ubutunzi
nta nzira bugira ihamye yo kubugeraho, gusa ikizwi ni uko byose bigerwaho bivuye
mu gukora ariko ntabwo abakora bose ari ko batunga ngo batunganirwe ahubwo byose
bishingira mu buryo tugenda ducunga ibyo dutunze neza n'uburyo tubikoresha.
Kuri uyu wa Gatanu mu rukerera ni bwo urubuga rwa Forbes ducyesha iyi nkuru rwatangaje ko umukire wa mbere ku Isi atakiri umunyamerika nk'ibisanzwe ahubwo yabaye umufaransa. Imvo n'imvano yabyo ni uko umukire Jeff Bezos yagize igihombo aho umugabane umwe muri Amazon ikigo abereya umuyobozi akaba na nyiracyo wagabanutseho 0.7% ari nabyo byahaye urwaho uwo bari bahanganye agahita amuca mu rihumye.Jeff Bezos
Nyuma y'uko
imigabane muri Amazon itakaje agaciro kangana na 0.7% ibi byahise bituma Jeff Bezos
agwa mu gihombo biha icyuho uyu mufaransa Bernard Arnault nyiri ikigo cya LVMH gicuruza
ibicuruzwa bitandukanye birimo iby'ubugeni, ubwubatsi ndetse n'ibindi mu ngeri
zitandukanye.
Ubwo Bernard Arnault yaganira n'ikinyamakuru cya Forbes yiyamye abantu bashaka kumugereranya na Bill Gate nyiri ikigo cya Microsoft aho yagize ati” Nduma mutatugereranya na Microsoft kuko twe tumeze nk'abari gutangira ariko twizeye kugera kuri byinshi bityo ndumva nta mpamvu yo kugereranya LVMH na Microsoft kuko turatandukanye cyane”.
Ibi byose uyu mugabo avuga birasa no kwerekana ko agifite
urugendo kandi yizeye kuzarusohoza. Ibi ntibitindwaho na benshi kuko muri Kamena
ni bwo yatangiye uru rugendo aho yavuye ku mwanya wa 5 yari asanzweho agahita aza
guhatana na Bill Gate ku mwanya wa kabiri ndetse akomeza urugendo aho mu mpera
z'umwaka wa 2019 yatangiye kugera amajanja Jeff Bezoz wari umeze nk'uwaguze uyu mwanya
none biranyiye yeretse Isi ko byose bishoboka.
Ese Bernard Arnault uyoboye abatunzi ku isi hose ni muntu ki?
Bernard
Arnault yavukiye mu gihugu cy'u Bufaransa akaba yarabonye izuba ku wa 5 Werurwe
1949. Yaminuje mu bijyanye n’ubwubatsi (Civil engineering), akaba yari afite se
ufite ikigo gikora ubwubatsi ari naho yazamukiye nyuma aza kwereka ubushobozi
buhambaye se umubyara mu bucuruzi.
Byaje
kumutiza umurindi wo kwagura ibitekerezo mu bijyanye n'ubucuruzi, aha yatangiye
ahindura intumbero z'iki kigo cyari icya se akamugira inama yo kujya mu
bucuruzi bw'imitungo itimukanwa. Bernard Arnault ni umugabo ufite abana 5
akaba yarababyaranye n'abagore 2, umugore wa mbere babyaranye umuhungu
n'umukobwa, umugore wa kabiri babyaranye abahungu 3.
Uyu mugabo
ni umushoramali mu mishinga igiye itandukanye mbese ni kwa kundi bavuga mu
kinyarwanda bati “Bagarira yose ntabwo uzi irizera n'irizarumba.” Gukora cyane byanamutije umurindi bituma ahigika n'abanyamerika mu butunzi.
Ubutunzi si
impanuka bisaba kubutegura gusa benshi mu bantu b'iyi minsi kubera uburyo ubuzima basigaye bibeshya ko bworoshye kubera ikoranabuhanga risigaye ryarafashe Isi
rikayigira umudugudu, baba bazi ko byose bishoboka, yego birashoboka ariko
biraharanirwa kandi biravugana. Gufata ingamaba z'iterambere ndetse ugapanga
n'uko uzabigeraho ni yo ntwaro y'ubuzima.
TANGA IGITECYEREZO