RFL
Kigali

Bitunguranye Eminem yashyize hanze Album ye nshya

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/01/2020 13:35
0


Iyi album nshya ya Eminem igizwe n’indirimbo 20 zirimo n’izo yagiye ahuriramo n’ibindi byamamare mu muziki nka Black Thought, Q-Tip, Ed Sheeran, Young M.A, Anderson n’abandi.




Eminem mu masaha macye ashize ni bwo yatangiye kumenyekanisha iyi Album ye nshya

Marshall Bruce Mathers III w’imyaka 47 utarakunze kugaruka cyane kuri iyi album ye nshya ari nayo mpamvu kuyishyira hanze byatunguranye. Eminem ni umuraperi w’umunyamerika, umwanditsi w’indirimbo, umuhanga mu kuzitunganya, umukinnyi w’ama filime, akaba n’umushabitsi winjiza agatubutse binyuze mu inzu ye ifasha abahanzi.

Urugendo rwe rwa muzika rusa n'aho rwatangiriye mu itsinda D12, gusa yatangiye kwamamara mu 1996 nyuma yo gushyira hanze Album ye ya mbere yise “Infinite”. Umwihariko n’ubuhanga bye mu muziki byamuhesheje ibihembo byinshi kandi bikomeye birimbo 15 bya Grammy Awards, 8 bya American Music Award, 17 bya Billboard Music Awards n’ibindi.

Eminem kandi ari mu bahanzi b'ibihe byise bacuruje umuziki cyane kurusha abandi. Yamamaye mu indirimbo nka “Love The Way You Lie”, “Not Afraid” n’izindi.

Iyi Album ye nshye Music to Be Murdered By’ indirimbo ziyigize zikoze mu buryo bw’amajwi gusa, usibye indirimbo yitwa ”Darkness” yashyize hanze amashusho yayo. Iyi Album kandi yakozwe na Dr. Dre wamukoreye nyinshi mu indirimbo ze. Ije isanga izindi 11 yari afite, ikaba ikurikiye iyitwa “Kamikaze” yashyize hanze muri 2018.

REBA HANO URUTONDE RW’INDIRIMBO ZIYIGIZE

1.Premonition(Intro)

2.Unaccommodation(feat. Young M.A)

3.You Gon’Leam(feat. Royce da 5’9’’ & White Gold)

4.Alfres(Interlude)

5.Those Kinda Nights(feat. Ed sheeran)

6.In Too Deep

7.Godzilla(feat. Juice WRLD)

8.Darkness

9.Leaving Heaven(feat. Skylar Grey)

10.Yah Yah(feat. Royce da 5’9’’, Black Thought, Q-Tip & Denaum)

11.Stepdad(Intro)

12.Stepdad

13.Marsh

14.Never Love Again

15.Little Engine

16.Lock it Up(feat. Anderson.Paak)

17.Farewell

18.No Regrets(feat.Don Toliver)

19.Will(feat. KXNG Crooked, Royce da 5’9’’ & Joell Ortiz)

20.Alfred(outro)

 REBA HANO INDIRIMBO YE DARKNESS IRI KURI IYI ALBUM



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND