RFL
Kigali

Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona agiye kuririmba mu nama ikomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/01/2020 8:39
0


Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona uri mu bafite igikundiro muri iyi munsi, agiye kuririmba mu nama yiga ku buhanzi n’umuco yiswe Creative Africa Exchange ibera i Kigali guhera kuri uyu wa 17 Mutarama 2020.



Creative Africa Exchange [CAX] CAX Weekend ni uruhererekane rw’ibikorwa bitandukanye bigamije guhuriza hamwe abanyempano b’abanyafurika babarizwa mu nganda ndangamuco.

Muri iyi nama biteganyijwe ko izitabirwa n’abagera ku 2000, hazatangirwamo ibiganiro bitandukanye, bizatangwa n’abubatse izina mu bice bitandukanye bigize inganda ndangamuco barimo abaririmbyi, abatunganya indirimbo, abakina filime n’abandi.

Abitabiriye inama bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye binganjemo abo muri Nigeria ndetse n’abo mu Rwanda.

Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yashyizwe ku rutonde rw’abazasusurutsa umunsi wa nyuma w’iyi nama ibera muri Intare Conference Arena iherereye i Rusororo.

Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo ya mbere yise “Ubigenza ute?” yazamuye imbamutima za benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga. Iyi ndirimbo yasohotse, ku wa 07 Mutarama 2020 ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu 314, 400.

Iyi ndirimbo yarishimiwe mu buryo bukomeye benshi bayihererekanya ku mbuga nkoranyambaga basaba ko buri wese yayireba ikuzuza Miliyoni imwe y’abayirebye mu gihe gito.

Uretse Niyo Bosco, umuhanzikazi Marina Deborah ubarizwa muri ‘Label’ ya The Mane, umuraperi Kivumbi, Dj Tyga ndetse na Dj Kalexx bazasusurutsa abazitabira iyi nama.

Mu byamamare bindi bitegerejwe muri iyi nama bizanatanga ibiganiro harimo umuhanzi wo muri Nigeria D’Banj, Flavour, Clarence Peters wamamaye mu gukora amashusho y’indirimbo, umunyarwandakazi Carole Karemera n’abandi benshi.



Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yatumiwe kuririmba mu nama ikomeye i Kigali

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UBIGENZA UTE" YA NIYO BOSCO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND