Umushoramari wamamaye nk’umuhanzi, Akon, n’umukinnyi wa filime Idris Elba ntibari mu bazatanga ibiganiro ku nama yiga ku buhanzi n’umuco yiswe Creative Africa Exchange iteganyijwe kubera i Kigali kuri uyu wa 16 Mutarama 2020.
Creative Africa Exchange [CAX]
CAX Weekend ni uruhererekane rw’ibikorwa bitandukanye bigamije guhuriza hamwe
ababarizwa abanyempano b’abanyafurika babarizwa mu nganda ndangamuco.
Muri iyi nama
biteganyijwe ko izitabirwa n’abagera ku 2000, hazatangirwamo ibiganiro
bitandukanye, bizatangwa n’abubatse izina mu bice bitandukanye bigize inganda
ndangamuco barimo abaririmbyi, abatunganya indirimbo, abakina filime n’abandi.
Byari byatangajwe ko muri
abo hazaba harimo umunyamerika ukomoka muri Senegal, Akon, akaba asigaye ari
umushoramari ariko wamamaye mu muziki, Steve Harvey wamamaye mu biganiro byo
kuri televiziyo na Idris Elba nk’umukinnyi wa filime akaba yaranatowe nk’umugabo
mwiza kurusha abandi mu 2018.
Mu itangazo rigenewe
abanyamakuru abategura iyi nama bashyize ahagaragara, bavuze ko amakuru y’uko
ibyamamare byavuzwe ruguru bizitabira iyi nama atari yo nk’uko byagiye bivugwa
kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020.
Rigira riti “Mu gutegura
iki gikorwa twagiranye ibiganiro n’abashyitsi benshi n’abari gutanga ibiganiro
barimo abahanzi bakomeye ibigo bya leta n’ibyigenga muri Afurika. Ku bw’amahirwe
make ibyamamare Syeve Harvey, Idris Elba na Akon batangajwe nk’abemejwe mbere y’uko
babyiyemerera.”
Abari gutegura ina ya CAX
biseguye ku bantu bose bari bazi ko bazabona ibi byamamare mu nama izabera ku
Ntara Conference Arena guhera tariki 16 kugera tariki 18 Mutarama 2020.
Mu byamamare bindi bitegerejwe muri iyi nama bizanatanga ibiganiro harimo umuhanzi wo muri Nigeria D’Banj, Flavour, Clarence Peters wamamaye mu gukora amashusho y’indirimbo, umunyarwandakazi Carole Karemera n’abandi benshi.
Akon yari yemejwe ko azitabira iyi nama
TANGA IGITECYEREZO