RFL
Kigali

Akon, Idris Elba na Steve Harvey ntibakije i Kigali

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:16/01/2020 17:16
1


Umushoramari wamamaye nk’umuhanzi, Akon, n’umukinnyi wa filime Idris Elba ntibari mu bazatanga ibiganiro ku nama yiga ku buhanzi n’umuco yiswe Creative Africa Exchange iteganyijwe kubera i Kigali kuri uyu wa 16 Mutarama 2020.



Creative Africa Exchange [CAX] CAX Weekend ni uruhererekane rw’ibikorwa bitandukanye bigamije guhuriza hamwe ababarizwa abanyempano b’abanyafurika babarizwa mu nganda ndangamuco.

Muri iyi nama biteganyijwe ko izitabirwa n’abagera ku 2000, hazatangirwamo ibiganiro bitandukanye, bizatangwa n’abubatse izina mu bice bitandukanye bigize inganda ndangamuco barimo abaririmbyi, abatunganya indirimbo, abakina filime n’abandi.

Byari byatangajwe ko muri abo hazaba harimo umunyamerika ukomoka muri Senegal, Akon, akaba asigaye ari umushoramari ariko wamamaye mu muziki, Steve Harvey wamamaye mu biganiro byo kuri televiziyo na Idris Elba nk’umukinnyi wa filime akaba yaranatowe nk’umugabo mwiza kurusha abandi mu 2018.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru abategura iyi nama bashyize ahagaragara, bavuze ko amakuru y’uko ibyamamare byavuzwe ruguru bizitabira iyi nama atari yo nk’uko byagiye bivugwa kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020.

Rigira riti “Mu gutegura iki gikorwa twagiranye ibiganiro n’abashyitsi benshi n’abari gutanga ibiganiro barimo abahanzi bakomeye ibigo bya leta n’ibyigenga muri Afurika. Ku bw’amahirwe make ibyamamare Syeve Harvey, Idris Elba na Akon batangajwe nk’abemejwe mbere y’uko babyiyemerera.”

Abari gutegura ina ya CAX biseguye ku bantu bose bari bazi ko bazabona ibi byamamare mu nama izabera ku Ntara Conference Arena guhera tariki 16 kugera tariki 18 Mutarama 2020.

Mu byamamare bindi bitegerejwe muri iyi nama bizanatanga ibiganiro harimo umuhanzi wo muri Nigeria D’Banj, Flavour, Clarence Peters wamamaye mu gukora amashusho y’indirimbo, umunyarwandakazi Carole Karemera n’abandi benshi.

Akon yari yemejwe ko azitabira iyi nama

Idris Elba ntakitabiriye inama ya CAX i Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rukundo marsial4 years ago
    Ndashaka umukunzi





Inyarwanda BACKGROUND