RFL
Kigali

Dwayne 'The Rock' Johnson icyamamare muri cinema ku Isi yapfushije se umubyara

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/01/2020 16:01
0


Dwayne 'The Rock' Johnson ikimenyabose muri cinema , wamamaye muri filme nka Terminator yuruhererekana se umubyara Rocky Johnson warufite imyaka 75 yatabarutse.



 Rocky Johnson umubyeyi wa Dwayne 'The Rock 'Johnson witanye Imana ku myaka 75

Uyu musaza yashizemo umwuka kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2020, akaba yaguye mu gace kitwa Timpa Bay n’ubwo ntawuramenya icyamuhitanye birashoboka ko ari izabukuru.Uyu mukambwe warufite amateka maremare mu mukino wo gukirana, yatangiye kwamamara nyuma yo kugirana imikoranire n’ikompanyi yitwaNational Wrestling Alliance yateguraga uyu mukino kurwego ruhambaye ahagana mu 1960.

Kuba kabuhariwe muri uyu mukino byamufashije gukorana n’iyindi kompanyi yitwa WWE(World Wrestling Federation) ahayinga mu ikinyejana cya 80.Icyo giheRocky Johnson n’uwitwa Tony Atlas nibo bari ibihangange batwaraga ibihembo n’imidari bikomeye.Uyu musaza 1991 nibwo yasezeye kuri uyu mukino, mu 2008 ashyirwa mu bategura ibirori bitangirwamo ibihembo kubitwaye neza muri uyu mukino bizwi nkaWWE Hall of Fame.


Mu busore bwe yabaye igihange mu mukino wo gukirana 

reye akarorero umuhungu we Dwayne 'The Rock' Johnson, wakuze akunda ibyo se yakoraga nawe akaza kuba icyamamare mu mukino wo gukirana mbere y’uyuko yinjira mu mwuga wo gukina cinema.Yatwaye imidari myinshi, ari mubakiranye n’ibihangange muri uyu mukino nka John cena n’abandi.Dwayne 'The Rock' Johnson icyamamare ku rwego rw’isi muri sinema kugeza ubu ntakintu na kimwe aratangaza kuri uru rupfu rw’umubyeyi we. Azwi mu mama flime menshi nka Pain & Gain, Empire State n'izindi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND