RFL
Kigali

Ibimenyetso 10 byakwereka ko umukobwa agukunda atiriwe abikubwira

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:16/01/2020 12:51
18


Bikunze kugorana ko wabona umukobwa utinyuka kubwira umuhungu ko amukunda. Mu Rwanda ho biba ibindi kuko usanga umukobwa yashakana n’umusore adakunda kandi hari uwo yakunze agatinya kubimubwira kubera kwitinya no gukurikiza uko kuva mu myaka yo hambere byari bimeze kugeza ubu.



Ni gake waganira n’umukobwa akakwereka ko yakwihebeye ahubwo asa nk’ubyirengagiza akajya abikwereka mu marenga no mu bikorwa bimwe na bimwe akora agakora uko ashoboye wowe ukabona ko ari ibintu bisanzwe ariko waba uzi gusesengura ugahita umenya aho bigana.

 

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa agukunda bimwe byanatuma arara adasinziriye kubera wowe

 

1. Avugana n’abandi ugasanga wowe arakwitarutsa

Umukobwa ugukunda akaba yarabuze aho yaguhera akenshi usanga agutinya , ibyo bituma yumva atakuvugisha igihe kinini ndetse waza kumuvugisha akakwitarutsa, usanga aba yifuza kuba yavugana nawe gusa kubera ubwoba no kumva ko uri umuntu utandukanye n’abandi bigatuma atakuvugisha cyane.

 

2. Ashobora kujya akuratira inshuti ze avuga ukuntu uri umuhungu w’igitangaza

 

Umukobwa wagupfiriye ahora atekereza ko uri umuhungu utandukanye n’abandi mu buryo bwose, bituma kugutekereza no kuba yahamana uko agutekereza mu mutima we bimurenga agatangira kujya yumva wahora mu biganiro bye n’abandi. Ibi rero bituma iyo atangiye kuganira n’inshuti ze mu biganiro bye wiganza cyane akajya akugarukaho buri kanya ndetse n’iyo baba bari mu bindi biganiro.

 

3. Aguhozaho ijisho iyo utari kumureba, mwahuza amaso akareba hirya

 

Umukobwa ugukunda cyane ntahwema kuguhozaho ijisho iyo muri mu gace kamwe ndetse iyo ubimenye ukamureba nawe ahita areba hirya akakwereka ko atari wowe yari ari kureba nyamara wakongera kureba ku ruhande imboni ye akayiguhanga.

 

4. Iyo muri kumwe ntabwo avuga menshi

 

Iyo uri kumwe n’umukobwa ugukunda akenshi amagambo aba make ahubwo agakora ibikwereka ko hari ukuntu kudasanzwe aba akwiyumvamo, agerageza kuvuga iyo hari icyo umubajje ndetse yanagusubiza akirebeshwa ku ruhande n’amasoni menshi.

 

5. Abaza inshuti zawe za hafi byinshi bigendanye n’ubuzima bwawe

 

Umukobwa ugukunda ku rwego rwo hejuru aba yumva yamenya byinshi bikwerekeye ho rimwe na rimwe akanabibaza inshuti zawe kubera ko wowe aba agutinya yumva kukuvugisha ari ukugera mu yindi Si cyangwa kuba mu kajuru gato. Aba yumva nabikwibariza ushobora kumutahura nyamara aba ashaka kuguma kubihisha.

 

6. Aseka n’ibidasekeje igihe uvuze ikintu muri kumwe

 

Ikizakubwira umukobwa wahengamye kubera wowe akenshi ahorana ibitwenge bya hato nahato iyo uvuze muri kumwe , akenshi aba abikora ngo umuhange ijisho cyangwa se ugire ikintu umubaza. Aba ashaka ko ubona ko akwitayeho kandi aguteze amatwi.

 

7. Akora utuntu dutandukanye ngo umuhange ijisho

 

Umukobwa ugukunda akaba yarabuze uko abikubwira akenshi akora utuntu dutuma umuhanga amaso , nko kubyina cyangwa utundi tuntu twatuma umuhozaho ijisho muri kumwe.

 

8. Azigira inshuti ya hafi y’abo mukunze kuba muri kumwe

 

Umukobwa nk’uyu ugukunda akaba yarabuze inzira yabicishamo akenshi amenya abantu mukunda kuba muri kumwe maze abigireho inshuti mu rwego rwo gushaka ukuntu yakwiyegereza. Aba yumva yaba aho uri bigatuma amenyana n’inshuti zawe ngo n’uba kumwe nazo nawe abonereho anarusheho kumenya amakuru yawe ya buri munsi.

 

9. Nta na rimwe azagerageza gutangiza ibiganiro muri kumwe

 

Amasoni aba ari menshi ndetse rimwe na rimwe iyo muri kumwe agerageza uburyo mutahuza amaso , usanga amagambo yamushiranye muri make keretse iyo umuvugishije we ntago yabasha kugira icyo akubaza , asubiza iyo haricyo umubajije gusa.

 

10. Akunda gukurikira imbuga nkoranyamba zawe kenshi

 

Umukobwa ugukunda agukurikira bucece ku mbuga nkoranyambaga , aba agira ngo arebe ko nta bandi bakobwa waba ucuditse nabo kuri izi mbuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukeshimana marie4 years ago
    Jyewe numva guceceka cg kubicisha murizo nzira zose ataribyo ushobora kubimuhisha akaba ari guta igihe uwomusore yikundira undi,ibyiza nuko wabimubwira hakirikare ukamenya uko witwara bitewe nigisubizo wahawe numusore
  • Rwibutso Denys4 years ago
    Ibyo bintu nibyo rwose kd muba mwakoze akazi gakomeye muri about gushimwirwa niba byakunda mwazadushakiye ibyakwereka umukobwa ugukunda by'ukuri atakubeshya kd mubonana gacye gashoboka murakoze
  • Nyandwi celestin4 years ago
    Izi mpanuro nziza murakoze cyane pe Mukomeze aho kuduhugura
  • omar4 years ago
    Ikindi nakongeraho nuko umukobwa burya ugukunda akenshi aragufuhira
  • Mugabe prince4 years ago
    Nukuri pe murakoze kubwo kumpugura! Ndamufite kd buri gihe iyo Turi kumwe usanga rwose aba Yisetsa bya buri kanya. Neza neza muvuze ibyo ngirango muramuzi cg se mwaradikurikiranye
  • fulgance dusabimana4 years ago
    murakoze kuduhugura nkatwe basore tuba tufata ubumenyi muduhuguraho ariko bakobwawe nimba wumva wabivuga bimubwire nawe birangire?
  • Niyomugabo fabulix4 years ago
    mulakoze kuduhugura izonamazanyu ningirakamalo nkatwe abasole ziradufasha cyane
  • Imanizabayo3 years ago
    Haribyinsi umukunzi wanjye ntamwumvisheho ankorera
  • irankunda Rodrigue1 year ago
    mukomere cane murakoze
  • Niyonkuru syliver1 year ago
    Murakoze cyane
  • Maniriho Theogen1 year ago
    Murakoz cyn kubumeny mutugezah
  • Izere1 year ago
    Nonese urukundo rwumuntu muturanye rurashoboka
  • Maombi isaac1 year ago
    Ndiumuso wimyaka 20 Yamavuko nibeshibagiye banyereka ibimenetso ariko simbisoba nukirwe none ubu nda bimenye gusa gewe shaka umu nya rwandakazi kuko nange ndiwe
  • Achel gerard sabiraguha1 year ago
    Murakoze cyane kutubwiriza byiza nkivyo mwubahwe iteka
  • Pazzo1 year ago
    Nge numva yabyivumburira
  • Eredis amipro og muco11 months ago
    Neza cyane aya magambo yose nayukuri
  • Loveson Jean D'amour10 months ago
    Murakoze nubyo Denys avuze mwadushakira ibagaragaza ko umukobwa agukunda atakubeshya kdi Ari kure mubonana gake murakoze
  • Kévin niyongabo9 months ago
    Ndabashimiye cane kuk nanj ivy bimenyetso vyose muvuze hari umwigeme aguma abingirira.ahubwo ngra yasomye ino nkuru. nanje ngiye gufata icyemezo.





Inyarwanda BACKGROUND