RFL
Kigali

Umuraperi Drake agiye gukora ibitaramo 6 mu mijyi itandukanye yo muri Afrika

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/01/2020 16:29
0


Drake uri mu bahanzi bakomeye ku isi agiye gukorera muri Afrika ibitaramo 6 birimo 3 azakorera muri Afrika y'Epfo.



Aubrey Graham ukomoka muri Canada ariko ubu akaba atuye muri America, ubusanzwe akoresha izina rya Drake mu muziki. Yabonye izuba tariki 24 Ukwakira 1986. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, umuhanga mu kuzitunganya, umukinnyi w’ama filime, akaba n’umushabitsi.

Yatangiye umuziki mu 2001, atangira kwamamara nyuma yo gushyira hanze umuzingo we wambere yise “Thank Me Later” mu 2010. Yibitseho bimwe mu bihembo bikomeye mu muziki birimo nka Grammy Award n’ibindi. Afite Album 5 zirimo iyo aheruka gushyira hanze mu 2018 yise “Scorpion”.

Uyu muraperi Drake agiye gukora ibitaramo mu mijyi itangukanye muri Afika. Biteganyijwe ko azataramira muri Nigeria, Ghana ndetse no muri AfriKa y'Epfo. Muri Nigeria azahakora ibitaramo bibiri, kimwe kizabera Lagos tariki 29 Werurwe 2020, ku munsi ukurikiyeho tariki 30, akorere ikindi mu mujyi wa Abuja.

Azaba yiyongeye ku byamamare bikomeye ku Isi birimo Cardi B, Megan Thee Stallion na Future bimaze gutaramira muri iki gihugu. Ibitaramo bye bizakomereza muri Ghana ndetse no muri Afrika y'Epfo. 

Muri Afrika y'Epfo azahakorera ibitaramo 3 ikizabimburira ibindi kizaba tariki 18 Werurwe 2020, kizakurikirwe n’ibindi bizaba tariki 20 na 22 Werurwe 2020. Muri Ghana, azahakorera igitaramo cye cya nyuma kizaba tariki 27 Werurwe 2020. Usibye imijyi yatangajwe ibi bitaramo bizaberamo, aho bizakorewa ntiharamenyekana.

REBA HANO INDIRIMBO YE HOTLINE BLING


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND