RFL
Kigali

Safi muri Kina Music! Amateka yiyanditse mu 2020

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:16/01/2020 12:56
12


Umwaka wa 2011 washyize akadomo ku rukundo rwa Safi Madiba na Butera Knowless, ‘couple’ yari yaravugishije benshi mu Rwanda bitewe n’urukundo rugurumana batabashaga guhisha amaso y’abakunzi babo.



Mu 2009 ubwo Butera Knowless yinjiraga mu muziki yafashijwe bikomeye na Safi Madiba wari inkingi ya mwamba mu itsinda rya Urban Boys ryari ryaraturutse mu mu Karere ka Huye, rigafata bugwate umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Kuba Safi Madiba yarafashaga Butera Knowless, amujyana muri studio, ahihibikana mu kumenyekanisha ibihangano, nta n’urumiya yari abitezemo ahubwo yabigiriraga urukundo yakundaga uyu mwari w’i Nyamagana mu Ruhango wari waramutwaye uruhu n’uruhande.

Indirimbo nyinshi Urban Boys yarazanditse inaziririmba igiriye urukundo rw’aba bombi, mu yitwa “Umwanzuro” Butera Knowless agaragara mu mashusho yayo bakina inkuru y’abakundana biyemeje kubana ubudatana, agaragara kandi mu yitwa “Tonight”.

Knowless  yaramwituye amuririmbira indirimbo yitwa “Byarakomeye” amubwira ko ntacyo akimukinga ndetse amukoresha mu mashusho bafatiye ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu i Rubavu

Iby’Umwanzuro na Byarakomeye byaje guhinduka ibindi aba bombi baratandukana, urukundo rwa Safi wari igikomerezwa muri Urban Boys na Knowless wari warahogoje abasore benshi kubera ijwi n’uburanga bye, rurangirira aho.

Ya nkunga mu muziki Knowless wari umaze kwerekana ko ashoboye yagiye kuyishakira ahandi ndetse igikundiro cye gikomeza kwiyongera nyuma y’igihe kitari kinini yinjira mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music, aho yasanzemo abarimo King James na Christopher.

Yasinye amasezerano yabaye nk’aya burundu na Kina Music yashinzwe ikanayoborwa na Ishimwe Clement, umusore bize hamwe mu ishuri rya APACE Kabusunzu ndetse bakaba barahuriraga muri korali y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Nta gushidikanya ko bari basanzwe baziranye.

Urukundo si ikintu! Uko babaga bari mu studio Clement yicaye kuri Piano ashaka injyana iryoheye ugutwi, Knowless nawe ashaka uko agorora ijwi rye ngo risohoke nta makaraza, imitima yagendaga inakururana gake gake, birangira bivuyemo urukundo n’umubano, ubu babyiruye umukobwa w’imyaka itatu witwa Ishimwe Butera Or.

Safi muri Kina Music ni amateka!

Ishimwe Clement wari ufite studio ahitwa mu Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, nubwo yakoranaga n’abahanzi bari bakunzwe ntabwo yakunze gukorana n’itsinda rya Urban Boys.

Inshuro imwe gusa ni bwo Safi, Nizzo na Humble Jizzo binjiye muri Kina Music bagiye gukora umushinga w’indirimbo. Iyi yitwa “Gira Icyo Uvuga” bakoze mu 2011.

Iyi ndirimbo ivuga ku musore uba usaba umukobwa gutobora akavuga niba koko akimukanda cyangwa se niba yaramwanze. Ni indirimbo bivugwa ko yari ishingiye ku nkuru mpamo y’urukundo rwa Safi na Knowless aho uyu musore yashakaga kuva mu rungabangabo kuko yabonaga hari ibyahindutse.

Aho Knowless agereye muri Kina Music, itsinda rya Urban Boys ntabwo ryari kongera rihirahira risubira gukorera indirimbo kwa Clement kuko Safi Madiba yari abaye nk’uhindutse mukeba.

Byari bigoye cyane kubona itsinda rya Urban Boys rihurira mu mushinga umwe na Butera Knowless, amayira yose yashoboraga kuba yabahuza yarasibamye kereka  ahabaga hari inoti zitubutse.

Hashize iminsi mike bimenyekanye ko Safi Madiba yakoranye indirimbo na Platini wo mu itsinda rya Dream Boys riri mu marembera.  Ni indirimbo yitwa “Fata Amano” n’amashusho yamaze gufatwa.

Iyi ndirimbo ihuriweho n’abasore babiri bahoze mu matsinda yamaze igihe kinini ahanganye, ikoze n’andi mateka muri uyu mwaka kuko itumye Safi Madiba yongera kwicarana na Ishimwe Clement bagakora umushinga w’indirimbo nyuma y’imyaka icyenda.

Biragoye kwiyumvisha uburyo uyu muryango utuye mu Karumuna mu Karere Bugesera, ushobora kuganira ku mishinga iri muri studio yabo  bakavuga kuri  Safi Madiba. Byanze bikunze nta kuntu batabikora.

Ku mbuga nkoranyamba bigaragara ko Ishimwe Clement na Knowless bashyigikiye iyi ndirimbo, kimwe na Nel Ngabo na Igor Mabano bo muri Kina Music.

Ni ku nshuro ya mbere Clement cyangwa Knowless banditse izina Safi ku mbuga nkoranyagambaga zabo.  Byaba ari wa murenzaho wera ibijumba cyangwa batangiye urugendo rwo kubana nk’inshuti zifite byinshi zihuriyeho?

UMVA INDIRIMBO RUKUMBI URBAN BOYS YAKOREYE MURI KINA MUSIC


Platini yatumye Safi Madiba yongera kwinjira muri Kina Music nyuma y'imyaka icyenda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndyizeye Ildephonse4 years ago
    Nukuri jye ndumva Safi agiye kwambarira inconcero aho yambariye inkinda kbx! Gusa namubwira ngo bonne chance
  • Nilla4 years ago
    Safi aracyakunda Butera. C'est tous.
  • Ngendahimana Emmanuel4 years ago
    Ndabashimira amakuru meza mutugezaho
  • Jonas4 years ago
    Ibyo ntabirenze kk Bose barimukazi
  • Habineza patrick4 years ago
    Nibya gaciro gakomeye kuba kina music ya korana safi mbona nakibazo kirimo ahubwo mbona aragaciro gakomeye umuryango wa clement uha safi kdi kuza kumuhanzi safi ni terambere rya kina music n'umuziki nyarwanda
  • Lili4 years ago
    Arashaka kumwiyegereza akazamwohimuraho mbere yuko yurira indege
  • Ally Niyonkuru4 years ago
    Yes!byaba ari byiza coz hustling is better when no boundaries sesera hose kbs ubasake.
  • Nkundimana emmanuel4 years ago
    Ikizava muribi mukitege kuko umuswa urya umuhini wototora isuka harigihe azaririmba ngo nkumbuye byabihe kandi mwibukeko aho kabaye katahabura ntacyomvuze ntiteranya
  • Egide twizerimana 4 years ago
    Sha ibibirakaze .rekadutegereze
  • Mwesige Jimmy4 years ago
    Umustar wese aba afite amateka knd safi amateka afite ntamwemerera gusubira inyuma ... ibyo nibyahise ubu nugukora cyane nkumuntu ushaka kwiyubaka ashingiye kubyahise. Ni Jimmy stiven
  • Jimmy Stiven4 years ago
    Umustar wese aba afite amateka knd safi nae arayafite so tumuri inyuma rero ntampamvu yo gusubira inyuma kubwibyoyanyuzemo
  • Mukeshimana Fabiolah4 years ago
    Mbega byiza nibakomerezaho biregagize ahashije bubake umubano urambye bizatuma baterimbere kurushaho





Inyarwanda BACKGROUND