Umwaka wa 2011 washyize akadomo ku rukundo rwa Safi Madiba na Butera Knowless, ‘couple’ yari yaravugishije benshi mu Rwanda bitewe n’urukundo rugurumana batabashaga guhisha amaso y’abakunzi babo.
Mu 2009 ubwo Butera
Knowless yinjiraga mu muziki yafashijwe bikomeye na Safi Madiba wari inkingi ya
mwamba mu itsinda rya Urban Boys ryari ryaraturutse mu mu Karere ka Huye,
rigafata bugwate umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.
Kuba Safi Madiba
yarafashaga Butera Knowless, amujyana muri studio, ahihibikana mu
kumenyekanisha ibihangano, nta n’urumiya yari abitezemo ahubwo yabigiriraga
urukundo yakundaga uyu mwari w’i Nyamagana mu Ruhango wari waramutwaye uruhu n’uruhande.
Indirimbo nyinshi Urban
Boys yarazanditse inaziririmba igiriye urukundo rw’aba bombi, mu yitwa “Umwanzuro”
Butera Knowless agaragara mu mashusho yayo bakina inkuru y’abakundana biyemeje
kubana ubudatana, agaragara kandi mu yitwa “Tonight”.
Knowless yaramwituye amuririmbira indirimbo yitwa “Byarakomeye”
amubwira ko ntacyo akimukinga ndetse amukoresha mu mashusho bafatiye ku mucanga
wo ku kiyaga cya Kivu i Rubavu
Iby’Umwanzuro na
Byarakomeye byaje guhinduka ibindi aba bombi baratandukana, urukundo rwa Safi
wari igikomerezwa muri Urban Boys na Knowless wari warahogoje abasore benshi
kubera ijwi n’uburanga bye, rurangirira aho.
Ya nkunga mu muziki
Knowless wari umaze kwerekana ko ashoboye yagiye kuyishakira ahandi ndetse
igikundiro cye gikomeza kwiyongera nyuma y’igihe kitari kinini yinjira mu nzu
ifasha abahanzi ya Kina Music, aho yasanzemo abarimo King James na
Christopher.
Yasinye amasezerano yabaye
nk’aya burundu na Kina Music yashinzwe ikanayoborwa na Ishimwe Clement, umusore
bize hamwe mu ishuri rya APACE Kabusunzu ndetse bakaba barahuriraga muri korali
y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Nta gushidikanya ko bari basanzwe baziranye.
Urukundo si ikintu! Uko babaga
bari mu studio Clement yicaye kuri Piano ashaka injyana iryoheye ugutwi, Knowless
nawe ashaka uko agorora ijwi rye ngo risohoke nta makaraza, imitima yagendaga
inakururana gake gake, birangira bivuyemo urukundo n’umubano, ubu babyiruye
umukobwa w’imyaka itatu witwa Ishimwe Butera Or.
Safi
muri Kina Music ni amateka!
Ishimwe Clement wari
ufite studio ahitwa mu Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, nubwo yakoranaga n’abahanzi
bari bakunzwe ntabwo yakunze gukorana n’itsinda rya Urban Boys.
Inshuro imwe gusa ni bwo
Safi, Nizzo na Humble Jizzo binjiye muri Kina Music bagiye gukora umushinga w’indirimbo.
Iyi yitwa “Gira Icyo Uvuga” bakoze mu 2011.
Iyi ndirimbo ivuga ku
musore uba usaba umukobwa gutobora akavuga niba koko akimukanda cyangwa se niba
yaramwanze. Ni indirimbo bivugwa ko yari ishingiye ku nkuru mpamo y’urukundo
rwa Safi na Knowless aho uyu musore yashakaga kuva mu rungabangabo kuko
yabonaga hari ibyahindutse.
Aho Knowless agereye muri
Kina Music, itsinda rya Urban Boys ntabwo ryari kongera rihirahira risubira
gukorera indirimbo kwa Clement kuko Safi Madiba yari abaye nk’uhindutse mukeba.
Byari bigoye cyane kubona
itsinda rya Urban Boys rihurira mu mushinga umwe na Butera Knowless, amayira
yose yashoboraga kuba yabahuza yarasibamye kereka ahabaga hari inoti zitubutse.
Hashize iminsi mike bimenyekanye
ko Safi Madiba yakoranye indirimbo na Platini wo mu itsinda rya Dream Boys
riri mu marembera. Ni indirimbo yitwa “Fata
Amano” n’amashusho yamaze gufatwa.
Iyi ndirimbo ihuriweho n’abasore
babiri bahoze mu matsinda yamaze igihe kinini ahanganye, ikoze n’andi mateka
muri uyu mwaka kuko itumye Safi Madiba yongera kwicarana na Ishimwe Clement
bagakora umushinga w’indirimbo nyuma y’imyaka icyenda.
Biragoye kwiyumvisha
uburyo uyu muryango utuye mu Karumuna mu Karere Bugesera, ushobora kuganira ku mishinga
iri muri studio yabo bakavuga kuri Safi Madiba. Byanze bikunze nta kuntu
batabikora.
Ku mbuga nkoranyamba
bigaragara ko Ishimwe Clement na Knowless bashyigikiye iyi ndirimbo, kimwe na
Nel Ngabo na Igor Mabano bo muri Kina Music.
Ni ku nshuro ya mbere Clement cyangwa Knowless banditse izina Safi ku mbuga nkoranyagambaga zabo. Byaba ari wa murenzaho wera ibijumba cyangwa batangiye urugendo rwo kubana nk’inshuti zifite byinshi zihuriyeho?
UMVA INDIRIMBO RUKUMBI URBAN BOYS YAKOREYE MURI KINA MUSIC
Platini yatumye Safi Madiba yongera kwinjira muri Kina Music nyuma y'imyaka icyenda
TANGA IGITECYEREZO