RFL
Kigali

Kwizera Pierrot yatsinzwe igeragezwa muri Ghana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/01/2020 9:56
1


Umurundi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali, agomba kugaruka mu Rwanda nyuma yo gutsindwa igeragezwa yakoreraga mu gihugu cya Ghana mu ikipe ya Ashanti Kotoko yari yamwifuje ariko igasanga nta bushobozi afite bwo kuba umukinnyi wayo.



Kwizera Pierrot  w’imyaka 28 y’amavuko, wari amaze icyumweru akora igeragezwa mu mujyi wa Kumasi, ntabwo yashoboye kwemeza umutoza nubwo yagiye yigaragaza mu myitozo by'umwihariko mu gutera imipira y’imiterekano neza, ariko baje gusanga ari ku rwego ruri hasi mu muvuduko n’imbaraga ndetse na tekinike bari bamutegerejeho bahitamo kumubwira ko yakwigarukira muri AS Kigali.

Pierrot wari umaze igihe kitari gito yaravunitse nyuma yo kugurwa na AS Kigali mu mwaka ushize, yashatswe n’umutoza wa Asante Kotoko bakoranye muri Oman gusa ntiyabashije gutsinda igeragezwa yari yahawe.

Ikinyamakuru Sportsnetgh cyo muri Ghana nacyo gihamya ko uyu mukinnyi yananiwe kwiyereka Staff technique ya Asante Kotoko, ngo bahita bamusaba kwisubirira mu Rwanda.

Ikipe ya AS Kigali yari kugabana na Kwizera Pierrot 50-50 ku mafaranga yari kugurwa n’iyi kipe yo muri Ghana gusa ntibyakunze ariyo mpamvu agomba kuza gukomeza akazi muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

Kwizera Pierrot utarakiniye AS Kigali umukino n’umwe mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda 2019-2020, yitezweho gufasha byinshi iyi kipe mu gice cya kabiri cya shampiyona.

Kwizera Pierrot yatsinzwe igeragezwa muri Asante Kotoko


Pierrot aragaruka muri AS Kigali gufatanya n'abandi muri shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gato4 years ago
    Ubundi se yatsinda igeragerzwa amaze amezi 6 adakina? nuko AS kigali yahubutse ntiba yaramuhaye amasezerano!!!





Inyarwanda BACKGROUND