RFL
Kigali

Akon ugiye kubaka umujyi 'Akon City' yatangaje ko amasezerano yo kuwubaka yemejwe na Leta

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:16/01/2020 16:37
1


Kuwa mbere, tariki 13 Mutarama 2020 ni bwo icyamamare mu muziki-ahanini muri Amerika- Akon yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ko amasezerano yo kubaka umujyi uzaba witwa "Akon City" muri Senegal yamaze kwemezwa na Guverinoma y'iki gihugu.



Ku myaka irindwi yonyine y' amavuko, ni bwo uyu muhanzi uzwi na benshi yageze ku butaka bwa Leta z'Unzubumwe za Amerika, ahitwa Union City, New Jersey. Gukurira mu muryango w'abaririmbyi, byamuviriyemo kuyoboka iyo nzira, wanavuga ko yamuhiriye.

Nk'uko urubuga rwe rubigaragaza, yabaye umuhanzi w' icyamamare ku isi, dore ko yanagurishije cyane. Uretse ibyo, yagiye aririmbana n'abahanzi nka: Lady Gaga, Eminem, Gwen Stefani, Daddy Yankee, Lil’ Wayne, Michael Jackson, Snoop Dogg, ndetse n' abandi benshi.

Nyuma y' umushinga uzwi nka "Lighting Africa", ugamije guha abarenga miliyoni 250 bari munsi y'Ubutayu bwa Sahara badatunze amashanyarazi mu mwaka wa 2030, kuri ubu byamaze kwemezwa ko hagiye no kubakwa Umujyi muri Senegal aho Akon avuka uzaba ufite amazina ye; Akon City. 

Ubu butaka bugiye kubakwaho Akon City, Akon yabuhawe na Perezida wa Senegal, Macky Sall. Uyu mushinga wo kubaka uyu mujyi muri Senegal, biteganyijwe ko uzafata igihe cy'imyaka igera ku 10.

Uyu mujyi, uzajya ucanirwa n'imbaraga z'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba atunganywa mu mushinga we n'ubundi twavuzeho; Lighting Africa. 

Uretse ibijyanye n' imbaraga, bigaragazwa ko ubucuruzi muri uyu mujyi wa Akon buzajya bukorwa hifashishijwe ifaranga rye rizwi nka "Akoin". Ni bimwe bizwi nka crypto currency/digital cash.

Amazina nyakuru y' uyu muhanzi, umushoramari, Akon, ni Aliaune Thiam. Kuri ubu, abanditsi b' ibinyamakuru bariho batera urwenya ko uyu Akon agiye kuba yakubaka Wakanda imwe izwi muri filimi 'Black Panther.'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amos Makwakwa 4 years ago
    I loved his work





Inyarwanda BACKGROUND