RFL
Kigali

APR FC yabonye umuterankunga wayishoyemo akavagari k’amafaranga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/01/2020 7:47
2


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2019, ni bwo APR FC yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 4 y’ubufatanye n’ikigo cya AZAM Group Ltd, aho izabona miliyoni 228 z’amafaranga y’ u Rwanda muri iyi myaka 4 bazakorana, nabo bakayamamaza ku myambaro y’ikipe.



AZAM Group yagiranye amasezeran n’ikipe y’ingabo z’igihugu y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, ikaba ibaye ikigo cya mbere kigiye kugaragara ku myambaro y’ikipe ya APR FC, kuva yatangira gukina mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’i 1994.

APR FC izambara umwambaro uriho ikirango cya AZAM Group guhera ku mikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona. Ku bibuga iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakiniyeho hazajya hacuruzwa ibikorwa bya AZAM bitandukanye bakorera hano mu Rwanda.

Miliyoni 57 z’amafaranga y’u Rwanda niyo azajya yishyurwa APR FC buri mwaka mu gihe cy’imyaka 4.

AZAM yari yifuje gukorana n’ikipe ya Rayon Sports mbere, ariko ntibumvikana kubera iyi kipe isanzwe ikorana n’uruganda SKOL, ariyo mpamvu yahisemo gukorana nanone na APR FC.

AZAM Group ni uruganda rukomeye mu karere k’Africa y’Iburasirazuba rukora amafarini, amazi meza yo kunywa, imitobe, n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama hari umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubaraka Muganga washimiye nawe AZAM Group kuba yarahisemo gukorana n’ikipe ya APR FC.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC Lt. Gen Sekaramba Sylivestre avuga ko aya mafaranga azafasha APR FC gukomeza kwitwara neza muri gahunda zitandukanye, kandi ko igihe cyari kigeze bagafungurira imiryango abafatanyabikorwa bashaka gukorana na APR FC.


APR FC na AZAM bagiranye amasezerano y'ubufatanye mu gihe cy'imyaka 4

Imyambaro APR FC igiye kujya yambara guhera ku munsi wa 18 wa shampiyona


Miliyoni 228 nizo AZAM Group LTD izaha APR FC mu gihe cy'imyaka 4 iri imbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyandekwesamuel4 years ago
    Twishimiye cyane gukorana na Azam congs to APR F C komeza utsinde
  • JD4 years ago
    Ndabona ari sawa ubwo harimo ubururu n'umweru.





Inyarwanda BACKGROUND