RFL
Kigali

Impamvu Israel Mbonyi yatumiye Serge na Prosper mu gitaramo agiye gukorera muri UR-Huye cyatewe inkunga na Airtel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/01/2020 19:18
0


Nyuma yo gutangaza ko mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2020 agiye gukorera igitaramo gikomeye mu karere ka Huye muri Kaminuza y'u Rwanda, kuri ubu Israel Mbonyi yamaze gutangaza ko azaba ari kumwe na Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi.



Iki gitaramo cyiswe ‘Israel Mbonyi live in concert Huye’ kizaba tariki 02/02/2020. Ni igitaramo Mbonyi yateguye ku giti cye abinyujije muri ’12 stones’ abereye umuyobozi, aterwa inkunga ikomeye na Airtel. Kizabera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Huye UR-Campus Auditorium) kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro. Ni ubwa mbere Mbonyi azaba ahakoreye igitaramo ndetse nyuma yaho avuga ko azajya no mu tundi turere.

Israel Mbonyi ugiye gutaramira muri UR Huye ni muntu ki?

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’ibihangano bye byomora-byomoye imitima ya benshi. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yamuritse album ye ya mbere mu gitaramo cy'amateka yakoreye mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel. Ni igitaramo cyaciye agahigo icyo gihe cyo kuba icya mbere cy'umuhanzi nyarwanda wa Gospel cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Nyuma yacyo yakoye ibindi bitaramo binyuranye mu Rwanda no hanze yarwo ku migabane itandukanye ari nako akora izindi ndirimbo nshya zaryoheye benshi zirimo; Hari Ubuzima, Intashyo, Sinzibagirwa n’izindi. Tariki ya 31 Werurwe 2019 Israel Mbonyi yahawe igihembo cya Salax Award nk'umuhanzi wa Gospel wakoze cyane kurusha abandi mu myaka itatu ishize (2016-2019).


Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yabajijwe impamvu yatumiye Serge Iyamuremye ndetse na Prosper Nkomezi, adusubiza ko muri iyi minsi bari kumufasha cyane. Yagze ati "Aba bagabo rero bamaze iminsi bamfasha kubi, ndabakunda pe!" Prosper na Serge batumiwe na Mbonyi, buri umwe afite igikundiro cyinshi muri iyi minsi bitewe n'uburyohe buri mu bihangano byabo.

Prosper Nkomezi umwibuke mu ndirimbo; Ibasha gukora, Urarinzwe, Nzayivuga, Singitinya, Hazaba, Urihariye n'izindi. Ni umuramyi ufasha benshi kumenekera Imana bakegera intebe yayo. Serge Iyamuremye afite agahigo ku kuba umuhanzi wa Gospel ufite abakunzi benshi b'urubyiruko bitewe n'ukuntu indirimbo ze zibyinitse. Umwibuke mu ndirimbo; Yari njyewe, Arampagije, Yesu agarutse yakoranye na Vincent, Nta wundi nambaza, Biramvura n'izindi.

Kwinjira muri iki gitaramo Mbonyi agiye gukorera muri UR Huye ni ukwishyura. Abanyeshuri bagura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, barayahabwa ku mafaranga ibihumbi bibiri y'amanyarwanda (2000Frw) naho abazayagurira ku muryango wa Auditorium ku munsi w’igitaramo, itike imwe izaba igura 3,000 Frw. Abandi batari abanyeshuri, yaba mbere y’igitaramo no ku munsi nyirizina w’iki gitaramo, itike bazayigura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).


Israel Mbonyi yabwiye INYARWANDA ko agiye gutaramira i Huye ku nshuro ya mbere nyuma yo kumva ubusabe bwinshi bw’abakunzi be. Yavuze ko agiye i Huye mu ntego yo kwegera abakunzi be aho bari hose bagataramana. Yagize ati “Ni Nyuma yo kumva ubusabe bwinshi bw’abakunzi bacu benshi cyane baba i Huye. Intego ni uko twegera abakunzi bacu tugataramana aho bari hose, ubu rero Huye ni yo itahiwe.”

Yasabye abantu batuye mu karere ka Huye kuzitabira bagafatanya guhimbaza Imana. Ati “Ni uko bazaza tugafatanya guhimbaza Imana kuko azaba ari umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana.” Yavuze ko yari amaranye igihe kinini gahunda yo kujya gutaramira i Huye. Yunzemo ko n’ahandi atarajya ahazirikana, ati “Gahunda yo kujya i Huye twari tuyimaranye igihe ndetse n’ahandi turahatekereza. Uko tuzagenda tubona ubushobozi n’ahandi tuzahajya.”


Prosper Nkomezi azaririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi


Serge Iyamuremye azaririmba mu gitaramo cya Mbonyi

Airtel yateye inkunga igitaramo cya Israel Mbonyi, ni kompanyi izwiho kugira internet yihuta mu gihugu hose ndetse no korohereza abanyarwanda guhamagara bakisanzura ku mafaranga macye cyane. Kuri ubu muri promotion yitwa #TeraStori ya Airtel, 1000 Frw mu cyumweru aguha iminota 700 yo guhamagara abantu bakoresha umurongo wa Airtel akanaguha iminota 40 yo guhamagara indi mirongo. Kujya muri iyi promotion, kanda *255*4# ukurikize amabwiriza. Kugura internet yihuta ya Airtel, kanda *255*2# ukurikize amabwiriza.


Airtel yadabagije abakiriya bayo n'abaturarwanda bose muri rusange ibaha promotion y'agahebuzo ya #TeraStori

REBA HANO 'KARAME' IMWE MU NDIRIMBO NSHYA ZA MBONYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND