RFL
Kigali

Menya imyitwarire ishimisha umugore mu gihe cyo gutera akabariro

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:15/01/2020 17:10
2


Nta kazi katagira ishimwe n’uwakoze nabi aragawa. Muri iyi nkuru turabagezaho ibintu umugabo akwiye gukorera umugore we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina akishima bitagereranwa.



1.Umugore aryoherwa no gutera akabariro iyo we n’umugabo bari guhuza urugwiro amweretse ko amwitayeho kandi akabikora amubwira utugambo twinshi twiza, kuko abagore benshi bemeza ko badakunda umugabo batera akabariro atavuga cyangwa ngo avuge ibintu bigaragaza ko yishimye nko kuniha gahoro cyangwa gushishira byo kwishima.

2. Abagore kandi bashimishwa n’ uko abagabo babahindurira uburyo babakoreramo imibonano (position) kuko ngo ni bwo baryoherwa kurushaho, ariko ngo bakazira ubakoresha uburyo bumwe gusa kuko bageraho bakananirwa bitewe n’uko batahinduriwe uburyo bigatuma rimwe na rimwe binubira kuyikora igihe babisabwe n’abagabo babo.

3. Mbere y’ uko umugabo atera akabariro agomba kubanza gutegura umugore kandi akagerageza kuza kubikora ari uko abona umugore nawe yamaze kwiyumva muri icyo gikorwa.

Iyo umugabo abona ntacyo umugore arahindukaho, umugabo agomba kubanza gufata igihe cyo kumuganiriza utugambo twiza kugira ngo amwibagize ibyaba byamubabaje byose ndetse n'ibyo yiriwemo, ibyo bigatuma yiyumvamo ko agomba kubikora, n’ubwo usanga abagore benshi bakunda kuvuga ko abagabo babo batabategura bihagije igihe bagiye gutera akabariro, ndetse ngo hakaba n’ abatabigerageza bitewe n’ uko baba bafite ubushake bwinshi bwo gutera akabariro kurusha abagore babo.

4. Umugabo kandi agomba kumenya imiterere y’umugore we ndetse akanamenya uburyo butamuvuna mu gihe cyo gutera akabariro, bityo akaba ari byo akunda kumukorera kandi akibuka ko agomba gukora ibishoboka byose ngo amushimishe. Igihe umugabo ari gutera akabariro akananirwa ntagomba kubyereka umugore kuko bituma ibyiyumvo bishira ububobere bukagabanyuka.

5. Ni byiza ko umugabo yiga akanahimba udushya twa buri munsi two gukorera umugore we kugira ngo umugore yishime. Ibi kandi binagabanya umunaniro umugore cyangwa umugabo aba afite waturutse ku byo aba yiriwemo byose.

Ni byiza kumenya ko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza igira umumaro ku mpande zombi n’ikozwe nabi ikaba yasiga ingaruka zirimo n’umunaniro uvanze n’umushiha k'uwasigaranye ububabare ntanyurwe n’icyo gikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutangana4 years ago
    Nonese Nibyizako Umugore Wawe Umukaresa Ukamutera Finger?
  • Zimurinda Alphonse .2 years ago
    Inama mutugiriye ni nziza crane tuzazikurikiza.Twiteguye Juba afi aabagore Bacu kugira ngo tujye tubashimisha.





Inyarwanda BACKGROUND