RFL
Kigali

Fireman yagejejwe imbere y'urukiko rukuru rwa Gisirikare yanga kuburana

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:15/01/2020 16:42
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2020 umuhanzi Uwimana Francis uzwi nka Fireman yitabye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare yajuririye ariko asaba ko ataburana kuko umwunganizi we mu by'amategeko atari ahari.



Ku wa 06 Mutarama 2020 ni bwo urukiko rwa Gisirikare rwafashe icyemezo cyo gufunga by'agateganyo iminsi 30 umuhanzi Uwimana Francis uzwi nka Fireman na Cpl Modeste bashinjwa icyaha cy'ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Bashinjwa ko iki cyaha bagikoreye ku kirwa cya Iwawa aho Fireman yari ari kugorererwa mu gihe Cpl Modeste yari umwarimu wabo.

Mu bihe bitandukanye Fireman na Cpl Murwanashyaka Modeste bakubise uwitwa Gisubizo Fabien bamuziza kugenda nabi ku karasisi bimuviramo kuvunika igufa ry'akaguru.

Fireman kandi ashinjwa gukubita uwitwa Nkurikiyumuzika Vedaste akamuvuna akaboko. Ni ibyaha bose bahakana.

Nyuma y'aho urukiko rufashe umwanzuro wo kubafunga by'agateganyo iminsi 30, Fireman na Cpl Murwanashyaka Modeste barajuriye maze bagera imbere y'urukiko rukuru kuri uyu wa 14 Mutarama 2020.

Fireman na Cpl Murwanashyaka Modeste babanje gusomerwa imyirondoro na Perezida w'urukiko anagaragaza impamvu bajuriye zirimo ko urukiko rwa Gisirikare rwirengagije icyemezo cy'imyitwarire myiza yahawe ubwo yasozaga amasomo Iwawa, no kuba mu gihe yamaze Iwawa nta munyeshuri wigeze amurega.

Cpl Murwanashyaka Modeste we avuga ko adakwiye kuburana afunzwe kuko n'igihe icyaha aregwa cyabereye atari akibarizwa ku kirwa cya Iwawa.

Fireman wari wambaye impuzankano y'icyatsi kibisi iranga imfungwa za gisirikare yasabye ko urubanza rwe rwasubikwa kuko atari afite umwunganira mu mategeko.

Yavuze ko atari azi ko ari buburane ko nawe yabimenyeshejwe mu gitondo, asaba ko babanza bakabonana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko na Fireman afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe urukiko ruhita rufata umwanzuro wo gusubika iburanisha rikazasubukurwa tariki 20 Mutarama 2020.


Umuhanzi Fireman yasabye ko ataburana kuko umwunganizi we atari ahari/Ifoto: Ububiko/ Inyarwanda, ku wa 31 Ukuboza 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hagenimana Valens 4 years ago
    Nibyiza ko urugomo nkurwo rukatirwa ibihano bikabera isomo nandi masarigoma ngo nabaraperi





Inyarwanda BACKGROUND