RFL
Kigali

Umuherwe Aliko Dangote yongeye yubura umushinga wo kugura ikipe ya Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/01/2020 15:40
0


Umunyemari ukomoka mu gihugu cya Nigeria, uri ku ruhembe rw’abagabo bafite amafaranga menshi muri Afurika ndetse no ku isi Aliko Dangote, yongeye atangaza ko isaha n’isaha agomba kugura ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza agahigika Stan Kroenke uyifite kuri ubu.



Aliko Dangote ufana akanakunda byimazeyo ikipe ya Arsenal FC y’umupira w’amaguru yagaragaje kenshi inyota yo kuyishoramo amafaranga ngo ayegukane mu myaka ishize ariko ibyifuzo bye ntibigerweho.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo Aliko Dangote yongeye kuvuga ko ashaka kugura ikipe ya Arsenal kandi yiteguye kuyishoramo buri kimwe cyose kugira ngo igaruke ku rwego rwayo rwo gutwara ibikombe, haba mu Bwongereza ndetse no ku mugabane w’iburayi, ariko ibyo yifuzaga ntibyagezweho kuko ikipe yagumye mu maboko y’umuherwe w’umunyamerika Stan Kroenke.

Uyu muherwe w’umunya Nigeria w’imyaka 62 y’amavuko, yatangaje ko bitakunda ko agura ikipe ya Arsenal muri uyu mwaka ariko umwaka wa 2021 uzasiga yegukanye iyi kipe ibarizwa mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Londre.

Yagize ati”Tuzakurikirana ikipe ya Arsenal muri uyu mwaka wa 2020, uzayigura wese nawe tuzayimugurira. Ni ikipe dutekereza kuzagura bidatinze. Mfite Billion 20 z’amadorari ya Amerika, ndi gushora mu mishinga yo kubaka inganda, ubwo nyuma yaho nko mu 2021, ni bwo nzayigura. Ntabwo ngiye kugura Arsenal aka kanya, ariko nyuma y'iriya mishinga navuze ruguru nzahita nyigura”.

Aliko Dangote ugaragara ku mwanya 136 mu bantu bafite amafaranga menshi ku isi, mu rutonde rwakozwe na Forbes,  afite imari itubutse yashoye mu bikorwa bitandukanye aho afite 85% by’imigabane mu nganda zitandukanye harimo uruganda rukora sima, urutunganya umunyu n’isukari  ndetse n’ifu yo gukoresha mu biribwa byo mu ngo.

Aliko Dangote yasezeranyije abafana ba Arsenal ko naramuka aguze iyi kipe, bazahite bizera kongera kwishimira ikipe yabo yegukana ibikombe, kuko ngo azakora buri kimwe cyose kizatuma ikipe ikomera ikaba urutare, yabasezeranyije kugura abakinnyi beza, umutoza mwiza muri rusange ikipe ikaba nziza.

Nta kibazo cy’ubukungu Arsenal ifite ku bwa Stan Kroenke, gusa ariko abafana bakeneye ikipe itwarara ibikombe mu byo badaheruka mu myaka itari micye ishize.


Aliko Dangote yatangaje ko 2021 azagura ikipe ya Arsenal


Dangote ni umukunzi akaba n'umufana ukomeye cyane wa Arsenal FC



Dangote ni umwe mu bagabo bafite amafaranga menshi ku isi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND