Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Umwanditsi Mukuru No 020-002181 na No 020-002188 byo kugurisha ingwate cyatanzwe kuwa 10/01/2020 kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;
Hashingiwe ku mabwiriza y'Umwanditsi Mukuru No 03/2010/ORG yo kuwa 16/11/2010 agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate;
Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko tariki ya 07/02/2020 saa Sine z'amanywa, azagurisha muri cyamunara ubutaka burimo inzu bufite UPI 3/03/04/04/2111 byombi biri mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba.
Cyamunara izabera aho iyo mitungo iherereye. Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefone igendanwa; 0788550679 cyangwa 0788532330
Bikorewe i Kigali none ku wa 10/01/2020. Ushinzwe kugurisha ingwate UMUGIRANEZA Jean Michel ni we washyize umukono kuri iri tangazo
TANGA IGITECYEREZO