RFL
Kigali

Ukuri kugiye hanze, burya umukunzi mushya wa Zari Hassan ni umutinganyi!

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/01/2020 13:31
1


Aya makuru mashya amenyekanye nyuma y’uko umutinganyi w’ikimenyabose wo muri Afrika y'Epfo Lasizwe yemeje ko ari mu rukundo na Cedric, umusore bivugwa ko akundana na Zari wahoze ari umugore wa Diamond.



Lasizwe usanzwe ari umutinganyi yahishuye ko ari mu rukundo n'umukunzi wa Zari

Mu masaha macye yashize umutinganyi w’ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga utuye muri Afrika y'Epfo, Lasizwe  yatangaje ko ari mu rukundo n’umusore bivugwa ko akundana na Zari Hassan w’abana 5 barimo 2 ba Diamond na 3 yabyaranye na Ivan Semwanga.

Lasizwe ukurikiranwa n’abantu ibihumbi magana atandatu na mirongo itandatu na bitandatu (666k) ku rubuga rwe rwa instagram, anyuze kuri uru rubuga yashyizeho ifoto ari kumwe na Cedric bivugwa ko ari mu rukundo na Zari arangije ayiherekeza amagambo agaragaza ko bombi bari mu munyenga w'urukundo rugiye kubyara ikintu gikomeye.

Yanditse agira ati” Birenze imibonano mpuzabitsina, wafora iby'urukundo rwacu? Witeguye amahiganwa? Turi hafi kugera ku kintu”. Yakomeje yandika amagambo agaragaza ko yiteguye kwinjira mu ihiganwa k'uwifuza guhangana nawe ku mukunzi we.


N'ubwo nta makuru y’impamo agaragaza ko koko uyu mukunzi we Cedric akundana na Zari, birasa n'aho ari we yishongoragaho amubwira ko yiteguye guhangana nawe ku buryo bitazamworohera kumutwara Cedric. Kugeza magingo aya Zari ntacyo aravuga kuri iyi nkuru. 

Nyuma yo gutandukana na Diomond, Zari yavuzweho kuba mu rukundo n’umugabo usanzwe ureberera inyungu ze mu bikorwa bya muzika na Cedric bivugwa ko bari kumwe ubu.


Zari utaragira icyo atangaza kuri iyi nkuru 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gheshyi4 years ago
    Hari ikibazo se niba arya hose nka bwana yimitswe??!? Ariko Zari azirinde gushyira igitsina cyuwo musore mu kanwa kuko kiba cyavuye ahantu habi





Inyarwanda BACKGROUND