Umuraperikazi wo muri Amerika, Cardi B yatangaje ko ashaka gusubira mu ishuri kugira ngo azabashe kwiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko ya Amerika umutwe wa sena.
Belcalis Marlenis Almánzar wamamaye nka Cardi B mu muziki, ni umwe bagore
bakunzwe cyane ku Isi mu bakora injyana ya Rap, indirimbo ye “Badok Yellow” n’izindi
zafashe bugwate imitima ya benshi.
Cardi B w’imyaka 28 amaze iminsi agaragaza ko ashaka kwinjira muri
politiki ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abinyujije kuri konti ye ya Twitter,
aho akunze kunenga ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump.
Ku cyumweru gishize yagize ati “ Nkunda Guverinoma n’ubwo ntemeranywa
nayo ibyo ikora […] Nahoze ndeba icyegeranyo kivuga ku ntambara. Uko waba ufite
intwaro kose ukeneye abantu. Ni gute ugerageza kurwana n’igihugu mu baturage
batagikunze? Ni gake mbona abaturage birata ko bakunda Amerika.”
Mu bundi butumwa
yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Mbere, Cardi B yavuze ko aho bigeze akeneye
gusubira mu ishuri kugira ngo azabashe kwinjira mu nteko ishinga amategeko ya
Amerika umutwe wa Sena.
Ati “Ndumva nsubiye
mu ishuri nkiga mbyitayeho naba umwe mu bagize Sena. Mfite ibitekerezo byinshi
kandi bifatika. Nkeneye imyaka ibiri ndi mu ishuri ubundi bakambona.”
Mu minsi ishize ubwo Amerika yicaga Gen Qassem Soleimani wari umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran, Cardi B nabwo yagaragaje ko adashyigikiye iki gikorwa ahubwo ko Donald Trump ari gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Amerika.
Umuraperikazi Cardi arashaka kuba senateri
TANGA IGITECYEREZO