RFL
Kigali

Mac Classic yakoresheje ba bakobwa bashyushya Kigali Arena mu ndirimbo ye "We Made It" isingiza umukino wa Basketball-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:13/01/2020 15:47
0


Umuhanzi ukizamuka mu muziki nyarwanda Ndayisenga Jean de Dieu uzwi nka MAC Classic yakozwe ku mutima n’uburyo umukino wa Basketball uri kuzamuka mu Rwanda bimutera gukora mu nganzo awuhimbira indirimbo ya mbere iwusingiza yise “We Made it” yasohokanye n’amashusho yayo.



Nubwo umukino wa Basketball ugenda utera imbere mu Rwanda, abahanzi bakomeye ntibakunze kuririmba indirimbo ziwurata nk'uko byagiye bigenda ku baraperi bakomeye muri Amerika ariyo mpamvu MAC Classic yabimburiye abandi gukora indirimbo isingiza uyu mukino.

Aganira n’itangazamakuru, Mac Classic yavuze ko yakozwe ku mutima n’uko abanyarwanda bari gutera imbere mu mukino wa Basketball ndetse n’abafana bakaza ku bibuga ku bwinshi ari yo mpamvu yahisemo gukora iyi ndirimbo ya mbere ivuga kuri uyu mukino mu Rwanda.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoze ngamije gushyigikira umukino wa Basketball mu Rwanda no gutera ingabo mu bitugu abakinnyi b’Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije.

MAC Classic yavuze ko kuba abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda uririmbye indirimbo isingiza Basketball y’u Rwanda ari ishema kuri we ndetse ngo yishimiye ko yatanze umusanzu we nk’umuhanzi mu gushyigikira Basketball y’u Rwanda.

Agashya kagaragaye mu mashusho y’iyi ndirimbo ya mbere isingiza Basketball y’u Rwanda, ni itsinda ry’ababyinnyi bakundwa na benshi ku mikino itandukanye ya Basketball bazwi nka African Cheer Leaders n’abandi ba Urban Dance Crew.

Iyi ndirimbo yagaragayemo abakinnyi bakomeye muri Basketball y’u Rwanda barimo Shyaka Olivier na Nshobozwabyosenumukiza.

Umuhanzi MAC Classic yakoze izindi ndirimbo zirimo nka “Turn up”, “Slay Queen” n’izindi. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo “We Made It” yakozwe na Knoxbeat muri Monster Records mu gihe amashusho yakozwe na Sinta&Samy.

African Cheer Leaders bazwi muri Kigali Arena bagaragara mu ndirimbo ya Mac Classic



REBA AMASHUSHO YA "WE MADE IT"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND