RFL
Kigali

Ibibazo mu muryango w’ i Bwami w’u Bwongereza

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:13/01/2020 7:58
0


Kuri uyu wa Kane ni bwo igikomangoma Harry n’umufasha we Meghan batangaje icyemezo cyabo cyo kwegura ku mirimo y’i bwami. Iyi nkuru isanze ibindi bibazo byari byugarije Umwamikazi Elizabeth II nko kurwaza umugabo we waburaga amezi 18 ngo yuzuze imyaka 100 ndetse n’urugendo rw’u Bwongereza rwo kuva mu muryango w’Ibihugu by’Iburayi.



Mu itangazo bashyize hanze binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ni ho, Harry na Meghan  bavuga iby’iyegura ryabo, bagize bati. “ Nyuma y’amezi menshi tubitekerezaho, turashaka kwegura ku mirimo y’i bwami tugatangira ubundi buzima.”  

Mu itangazo bashyize hanze bagaragaje kandi ko bashaka gukora ku giti cyabo bityo bikabafasha kwitunga. Ubusanzwe umuryango w’i bwami ugenerwa amafaranga na Leta akabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Kuki iyegura rya Harry na Meghan ari ikibazo ku muryango w’i bwami?


Abatavuga rumwe n’Ubwami ndetse bashyigikiye ko Ubwami bw’Abongereza bwavaho bugasimburwa na Repuburika, basamiye hejuru iri yegurwa. Ababarizwa mu muryango wa Repubulika urwanya ubwami, bifuza ko uyu Harry yeguye ku mirimo ye bidasubirwaho, ibyo yagenerwaga abikesha umwanya yari afiyte bigakurwaho. Mu byo yahabwaga kubera imirimo yakoraga y’i bwami harimo: amafaranga amufasha mu buzima bwa buri munsi kimwe n’umutekano we ndetse n’inzu yari atuyemo. 


Tudatinze ku bufasha igikomangoma Harry yahabwaga bushobora gukurwaho, iyegura rye hari ikindi ryashishuye. Mu bakurikiranira hafi ibibera i bwami, harimo na Tina Brown wamenyekanye cyane ubwo yandikaga ku gikomangoma Charles na Diana- bahamya ko uyu muryango wa Harry na Meghan ibindi bikomangoma bisa n’ibibasuzugura. Igikomangoma  Henry kizwi ku izina rya Harry, ni we wabaye uwa mbere mu itonde ry’ibisekuruza bye mu gushaka umufasha udafite inkomoko yuzuye- kwirinda kuvuga ko afite amaraso y’abirabura.


Uyu muryango w’igikomangoma Harry ukubutse mu biruhuko bo bise iby’iminsi mikuru byafashe ibyumweru 6. Ibi biruhuko mu kubijyamo ntibigeze bakora n’ikintu na kimwe kijyanye n’imirimo y’i bwami. Aho aba babiri baruhukiye ni mu gihugu cya Canada. Bamwe bavuga ko byari ibihe byo gutekereza ku hazaza h’umuryango wabo dore ko ariko bimeze nyamara abandi bakagaragaza ko bari bagiye gutegura aho bazatura kimwe n’aho bazakorera hashya. Mbere yo gushakana na Harry yari umukinnyi wa firimi. 


Kuri uyu wa mbere ni bwo haza guterana inama iyobowe n’umwamikazi Elizabeth II yiga kuri iri yegura. Iyi nama iraba irimo igikomangoma Charles, umuhungu mukuru w’umwamikazi; akaba na se wa Harry ndetse na mukuru we William. Iyi nama izabera mu ngoro y’umwamikazi iri  ahitwa Sandringham.


Ese iri yegura ry’umuryango wa Harry na Meghan rije gusohoza ibyahoze bica amarenga nko kuba aba bombi batarise umwana wabo izina rya cyami, ndetse n’ibyo Meghan yatangaje muri filimi mbarankuru yayobowe na ITV News. Reka duhange amaso ibiri buve muri iyi nama.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND