RFL
Kigali

Ibihugu 10 muri Afrika bifite abakobwa beza

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:12/01/2020 18:54
6


Ibihugu byinshi bya Afrika bizwiho kugira abakobwa bafite uburanga n’igikundiro, ariko buri wese ku giti cye yakwikorera urutonde rwe bitewe n’igisobanuro we aha ubwiza kuko ntawe utakwifuza kubona igihugu cye cyiza ku isonga.



Biragoye kuba wavuga ngo ni ihame ko ibi ari byo bihugu bihoraho mu kuba bifite abakobwa beza muri Afrika, gusa ibi tugiye kubagezaho ni bimwe mu bigenda bigarukwaho cyane. 

Impamvu ni uko imbuga zigiye zitandukanye zitondeka uru rutonde mu buryo butandukanye ariko ahanini icyo izi mbuga tuba dukesha aya makuru ziba zagendeyeho mu guhitamo ibihugu bihiga ibindi kugira abakobwa beza ni: Uburanga, Igikundiro, Kugira urugwiro no Gukurura abagabo.

Uru rutonde tugiye kubagezaho tukaba turukesha ExpatKings:

10.South SUDAN


Ku mwanya wa 10 dusangaho Sudan y'Epfo nk’igihugu gifite abakobwa beza kandi bagira urugwiro ndetse banakurura abagabo .

9.RWANDA


U Rwanda ni igihugu gifite umutekano, kikarangwamo umutuzo ndetse n’ahantu nyaburanga ho gutemberera haryoheye ijisho, kikaba kandi kinakurura ba mukerarugendo batari bacye. Ku mwanya wa cyenda rero dusangaho abari b’abanyarwandakazi nabo bakurura abatari bacye.

8.MORROCO


Igihugu cya Morroco gituwe n’abakoresha ururimi rw’icyarabu cyane, kikaba kirangwa n’umutekano ndetse nacyo kiza kuri uru rutonde rw’ibihugu bifite abakobwa beza muri Africa.

7.KENYA


Kenya ni igihugu kigendwa na ba mukerarugendo benshi kuko byibuze  buri mwaka gisurwa na ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 2. Si ibi gusa kandi kuko Kenya ifite umwihariko wo kuba ari amahitamo ya mbere kuri ba mukerarugendo baba baje muri Africa ku nshuro yabo ya mbere. Abakobwa bo muri kenya bakaba ari beza, niyo mpamvu  umujyi  mukuru wa Kenya ari wo Nairobi ugendwa cyane n’abagabo.

6.EGYPT


Kuri uyu mwanya dusangaho abakobwa bo mu gihugu cya Egypt nabo bagaragara kuri uru rutonde nk’abakobwa beza dusanga ku mugabane wa Africa.

5.ERITREA


Eritrea ni igihugu gito ariko kirangwamo abakobwa beza benshi hakaba hakunze gukoreshwa ururimi rwitwa Tigrinya.

4.GHANA


Abakobwa bo muri Ghana bagira urugwiro cyane by'umwihariko kuri ba mukerarugendo baza babagana bikaba akarusho.

3.ETHIOPIA


Abakobwa bo muri Ethiopia bazwiho kuba bafite amaso manini kandi bafite n’amasura meza akurura benshi.

2.DJIBOUTI


Djibouti ni igihugu gito gifite abaturage batagera no kuri miliyoni 1 ariko ntibiyibuza kuza ku mwanya wa kabiri nk’igihugu gifite abakobwa beza cyane muri Africa. Muri iki gihugu bakaba bakoresha cyane ururimi rw’igifaransa.

1.SOMALIA


Ku isonga igihugu gihigika ibindi mu kugira abakobwa bafite uburanga kurusha abandi muri Afrika ni Somalia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Teddy4 years ago
    Muratubeshye gusa
  • Mudehe4 years ago
    Hahh sha u Rwanda ni urakoze mbere ku isi hose,abanyarwandakazi bafite mu maso heza no gutera neza#ibisabo.mujye mwikorera lists zanyu ntimukamenyere ku abandi.
  • Abdul4 years ago
    Reka reka iyi list iratubeshya kbs
  • T i4 years ago
    Amanoto tubahaye16%
  • Iz brown hope4 years ago
    Murakoze
  • Nzitunga joel1 year ago
    Abakobwa biwacu nibeza





Inyarwanda BACKGROUND