Riderman kimwe n'abahandi bahanzi bagiye bagaruka ku budahangarwa bw'impano ziri mu banyarubavu mu ndirimbo zabo. Ibi nubicukumbura uhereye ku mazina azwi hano mu mpano zinyuranye uriha igisubizo. Nyuma y'igihe nta bihembo bihatangirwa kuri ubu hateguwe irushanwa aho uzaritsinda azahembwa gukorana na Riderman.
Little Paris Super Star ni amarushanwa azahuza abahanzi bo mu karere ka Rubavu. Aya marushanwa azabanzirizwa n'amajonjora aho hazatoranywa abahanzi 24 bazashyirwa mu byiciro 6 aho buri cyiciro kizaba kigizwe n'abahanzi bane(4). Abahanzi 24 bazatoranywa mbere bazajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza buri wa kane w'icyumweru baririmbire imbere y'akanama nkemurampaka.
Nyuma yo kuririmba abagize akanama nkemurampaka bazajya bakuramo abahanzi babiri buri cyumweru muri buri tsinda. Mu gihe hazaba hasigaye abahanzi batandatu mu byiciro byose uko ari bitandatu, hazakorwa igitaramo kinini kizatumirwamo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda baririmbane nabo batandatu bambere. Muri abo batandatu hazavamo abahanzi batatu hasigare batutu batsinze.
Itsinda ry'abahanzi ,Producer Captain P, Sano Franois(Easy and Possible) na Maurice ( Little Paris) nyuma y'inama n'abanyamakuru
Muri abo bahanzi bazatsinda uko ari batutu,
biteganyijwe ko umuhanzi uzaba uwa mbere azahembwa gukorana indirimbo na
Riderman (Amajwi n'amashusho) bamuhe ibihumbi magana atanu ndetse asinyane na
Little Paris amasezerano yo kuyihagararira mu gihe cy'umwaka ariko afatwa
nk'umuhanzi wayo. Umuhanzi uzaba uwa kabiri azahembwa ibihumbi magana abiri (200
000 Rwf) mu gihe uwa gatatu azahembwa ibihumbi ijana.
Nk'uko twabitangarijwe na Sano Francois umuyobozi wa Easy and Possible yavuze ko aya marushanwa azaba ngaruka mwaka aho umuhanzi wa mbere n'uwa kabiri bazajya bahabwa amahirwe yo kuzongera kwitabira. Sano yavuze ko buri muhanzi ukorere mu karere ka Rubavu ahawe ikaze gusa ngo hari ibisabwa.
Yagize ati" Ibisabwa ku bahanzi kugira ngo
biyandikishe ni uko umuhanzi agomba kuba byibura afite indirimbo eshatu
yasohoye, kuba akorera mu karere ka Rubavu,....Mu gihe cyo guha aba bahanzi
amanota umuhanzi azahabwa umwanya aririmbe indirimbo ze ndetse n'indi ndirimbo
imwe akunda ariko itari iye, ikindi tuzabaha n'insanganyamatsiko nayo
bayiririmbeho mu buryo bwo kureba niba koko ibyo aririmba bihuye neza n'impano
bafite".
Mu kiganiro n'itangazamakuru abategura aya
marushanwa bijeje abahanzi bo mu karere ka Rubavu ko ibyiza biri imbere babasaba
gukora cyane kandi bakaziyandikisha. Maurce Derricour umuyobozi wa Little Paris
yavuze ko ibihembo byo gutanga bihari ndetse anashimangira ko hari gushakwa
n'abandi baterankunda kugira ngo bigire imbaraga zikomeye.
Rubavu ni kamwe mu turere dufite impano zikomeye mu nzego zitandukanye ariko kuri ubu ikibazo gihari ni icy'uko nta bihembo babona bibashyigikira muri muzika yabo. Iyo wicaranye n'abahanzi bo muri aka karere abenshi bakubwira ko abayobozi babafite mu nshingano batabitaho. Ibi byagarutsweho muri iyi nama n'itangazamakuru aho Sano Francois yavuze ko iri rushanwa rizasiga hari igikoze.
Mu magambo ye yagize "Sinavuga ko
tugiye gukemura ibibazo byose ubu ariko iri rushanwa hari icyo rizasiga
cyiza. Byose bizaca mu biganiro kandi nta mwana uvuka agenda, twe rero tugiye
kureba ibibazo bihari turebe aho byapfiriye hanyuma tuhubake. Tuzagana akarere
n'izindi nzego zose kandi bizafasha cyane abahanzi. Nibatwegere dukorane".
Little Paris Super star izibanda cyane ku bahanzi batari bamenyekana ku rwego rw'igihuhu kugira ngo ubufasha buzatangwa buzafashe umuhanzi ubikwiriye.
TANGA IGITECYEREZO