RFL
Kigali

Bazongere wamamaye muri sinema yaririmbye agahinda k'umukobwa waciwe inyuma n'umukunzi we

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:11/01/2020 12:55
0


Bazongere Rosine umenyerewe muri sinema akaba anaherutse kwinjira mu muzika yashyize hanze indirimbo yitwa “Stay” ivuga ku gahinda k’umukobwa ucibwa inyuma n’umukunzi we ariko adashaka kumureka.



Iyi ndirimbo yakorewe muri The Mane Records na Holy Beat ikaba iri mu njyana ya Rap nk’uko ari yo yiyemeje gukora. “Stay” ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’umukobwa uba winginga umukunzi we ngo areke kumuca inyuma kandi uwo musore adafite gahunda yo kubireka.

Bazongere Rosine yabwiye INYARWANDA ko igitekerezo cyaturutse ku nshuti ye yaciwe inyuma n’umusore babanye mu buzima bubi, byagera aho urukundo rutangiye kuryoha akamutera umugongo.

Ati “Byabaye ku nshuti yanjye yarababaye cyane. Yakundanye n’umusore bakiri mu buzima bubi bageze mu buzima bwiza umusore atangira kwigira mu bandi bakobwa ari bwo bakagiye mu rukundo rwimbitse.”

Bazongere Rosine avuga ko yakoze iyi ndirimbo agamije  gukebura abantu baba bari mu rukundo ariko bajarajara mu bandi. Iyi indirimbo ya gatatu Bazongere ashyize hanze kuva yatangira umuziki mu mpera z’umwaka wa 2019.

Avuga ko muri uyu mwaka wa 2020 ateganya ibikorwa byinshi birimo gusohora indirimbo no gushyira hanze filime ye y’uruhererekane n’ubw ataratangaza aho izajya icishwa.

Uyu mukobwa yamamaye muri filime zitandukanye zikinirwa mu Rwanda zirimo Papa Sava aho akina yitwa Purukeriya, City Made aho akina yitwa Josy n’izindi nyinshi.

Bazongere Rosine ngo ahishiye byinshi abakunzi be muri 2020

UMVA "STAY" YA BAZONGERE ROSINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND