RFL
Kigali

Urutonde rw’abagore b’Abirabura bakize kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:11/01/2020 15:58
0


Hari abaherwe benshi mu isi ya none ariko ikibabaje ni uko mu baherwe 2,153 dusanga ku Isi, 13 bonyine ni bo b'abirabura nk'uko tubikesha Forbes. Ibi bingana na 1%.



Muri abo baherwe 13 twabonye b'abirabura 3 muri bo ni abagore. Nubwo abagore bagenda bagerageza uko bashoboye ngo baze imbere imbogamizi ziracyari nyinshi by'umwihariko ku birabura kuko haracyari intambwe nini yo gutera kugira ngo uyu mubare uzamuke.

Face2face Africa yagaragaje abagore b’abirabura 3 nk’abahiga abandi kuri uru rutonde aribo:

1.Oprah Winfrey

Umugore yamenyekanye cyane mu itangazamakuru akaba yaravutse mu mwaka w’i 1954, ndetse yanyuze no mu buzima butoroshye kugira ngo abashe kugera aho ari uyu munsi, afite asaga miliyaridi 2.7 z’amadolari.

Ubwo Oprah yarari mu myaka 20 yari umunyamakuru, ariko aza kwirukanwa bamuhora kuzana amarangamutima menshi mu nkuru yataraga. Gusa ntibyamuciye intege kuko yarakomeje yiteza imbere ashinga television ye, ikinyamakuru cye n’ibindi bikorwa bigiye bitandukanye byamwinjirije amafaranga atari make.

2.Isabel dos Santos

Uyu ni umukobwa w’uwahoze ari President wa Angola ariwe Jose Eduardo dos Santos wayoboye Angola kuva mu mwaka w’i 1979 kugeza 2017. Isabel akaba afite imyaka 46 yavutse ku itariki ya 1 Mata umwaka w’i 1973. Umutungo afite ukaba ungana na miliyaridi 2.2 z’amadolari .

Forbes igaragaza ko ubwo se wa Isabel yari akiri ku butegetsi umukobwa we yari afite imigabane muri kompanyi zimwe zo muri Angola harimo Bank zigiye zitandukanye ndetse n’ikigo cya Telecom. Uyu mugore akaba yikorera ku giti cye ndetse afite n’imigabane mu bigo byinshi bya Portugal.

3.Folorunsho Alakija 

Folorunsho ufite imyaka 68 akomoka muri Nigeria akaba ari umherwe ndetse yikorera ku giti cye akaba afite umutungo ungana na miliyaridi 1 y’amadolari. Alakija yatangiye akora nk’umunyamabanga w’ikigo cya Sijuade giherereye muri Nigeria aha hari mu mwaka w’i 1974.

Ni we washinze The Rose of Sharon Prints&Promotions ndetse ni nawe mukuru wungirije ikigo cya Famfa Oil Limited. Iki kigo cya Famfa Oil Limited  cyemerewe uburenganzira bwo gukora  na guverinoma ya Nigeria mu mwaka w’i 1993.

Mu bo bafatanyije iki kigo harimo Chevron na Petrobras. Alakija yaratangiye kwikorera  akora ibijyanye n’imideli  mu bakiriya be b’imena harimo n’umugore w’uwahoze ari President wa Nigeria Ibrahim Babangida.

Src:Face2faceafrica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND