Mujyanama Claude uzwi nka TMC mu itsinda rya Dream Boys ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ari wenyine mu gihe na mugenzi we Platini imishinga myinshi y’indirimbo ye ayigeze kure.
Hashize iminsi havugwa isenyutse ry’itsinda rya Dream
Boys rigizwe n’abasore babiri ari bo Platini na TMC.
Ibi byatangiye kuvugwa muri Nzeri 2019 ubwo Platini
yasozaga icyiciro cya gatatu cya kaminuza ndetse akavuga ko afite icyifuzo cyo
kwerekeza mu mahanga akajya gushaka impamyabumenyi y’ikirenga.
Nyuma y’aho hatangiye kumvikana amakuru avuga ko
mugenzi we Platini yatangiye kwitegura gutangira umuziki ku giti cye, ndetse
bidatinze agaragara mu ndirimbo ya Nel Ngabo yitwa “Ya Motema” hatarimo TMC.
Mu mpera z’Ukuboza 2019 ni bwo byamenyekanye ko Platini
ari gukorana indirimbo na Safi Madiba ndetse bakaba baramaze no gufata
amashusho yayo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hasakaye ifoto
ya Platini ari kumwe na Rayvanny wo muri Tanzaniya aho bivugwa ko bari gukorana
indirimbo.
Mu bigaragara Platini yakajije umurego mu gukora
indirimbo zitarimo mugenzi we, ku buryo isaha n’isaha gutandukana kwabo
bishoboka.
Umwe mu bantu bakorana bya hafi n’itsinda rya Dream
Boys yabwiye INYARWANDA ko muri iki gihe imikoranire y’abagize itsinda rya
Dream Boys yahindutse ndetse ko nyuma ya Platini, TMC nawe ari kwitegura
gushyira hanze indirimbo ye wenyine.
Iyi ndirimbo ya TMC yakozwe na Fazzo muri Capital
Records mu gihe iya Platini yakozwe na Clement muri Kina Music.
Mu mvugo abagize itsinda rya Dream Boys bagaragaza ko
nta kibazo bafitanye, ariko mu bikorwa bigaragara ko batakiri kumwe. Umuziki wabo bawutangiriye muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare bakaba bari bamaze imyaka 11.
Itsinda rya Dream Boys ryakunzwe na benshi bitewe n'indirimbo zivuga ku buzima bugoye abanyarwanda benshi baciyemo n'izindi z'urukundo. Mu 2017 begukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super ndetse begukanye n'ibindi birimo Salax.
TMC nawe agiye gushyira hanze indirimbo ye itarimo Platini
TANGA IGITECYEREZO