RFL
Kigali

Nyuma ya Platini, TMC nawe agiye gushyira hanze indirimbo ye! Dream Boys igiye kuba amateka?

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:10/01/2020 18:15
1


Mujyanama Claude uzwi nka TMC mu itsinda rya Dream Boys ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ari wenyine mu gihe na mugenzi we Platini imishinga myinshi y’indirimbo ye ayigeze kure.



Hashize iminsi havugwa isenyutse ry’itsinda rya Dream Boys rigizwe n’abasore babiri ari bo Platini na TMC.

Ibi byatangiye kuvugwa muri Nzeri 2019 ubwo Platini yasozaga icyiciro cya gatatu cya kaminuza ndetse akavuga ko afite icyifuzo cyo kwerekeza mu mahanga akajya gushaka impamyabumenyi y’ikirenga.

Nyuma y’aho hatangiye kumvikana amakuru avuga ko mugenzi we Platini yatangiye kwitegura gutangira umuziki ku giti cye, ndetse bidatinze agaragara mu ndirimbo ya Nel Ngabo yitwa “Ya Motema” hatarimo TMC.

Mu mpera z’Ukuboza 2019 ni bwo byamenyekanye ko Platini ari gukorana indirimbo na Safi Madiba ndetse bakaba baramaze no gufata amashusho yayo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hasakaye ifoto ya Platini ari kumwe na Rayvanny wo muri Tanzaniya aho bivugwa ko bari gukorana indirimbo.

Mu bigaragara Platini yakajije umurego mu gukora indirimbo zitarimo mugenzi we, ku buryo isaha n’isaha gutandukana kwabo bishoboka.

Umwe mu bantu bakorana bya hafi n’itsinda rya Dream Boys yabwiye INYARWANDA ko muri iki gihe imikoranire y’abagize itsinda rya Dream Boys yahindutse ndetse ko nyuma ya Platini, TMC nawe ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ye wenyine.

Iyi ndirimbo ya TMC yakozwe na Fazzo muri Capital Records mu gihe iya Platini yakozwe na Clement muri Kina Music.

Mu mvugo abagize itsinda rya Dream Boys bagaragaza ko nta kibazo bafitanye, ariko mu bikorwa bigaragara ko batakiri kumwe. Umuziki wabo bawutangiriye muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare bakaba bari bamaze imyaka 11.

Itsinda rya Dream Boys ryakunzwe na benshi bitewe n'indirimbo zivuga ku buzima bugoye abanyarwanda benshi baciyemo n'izindi z'urukundo. Mu 2017 begukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super ndetse begukanye n'ibindi birimo Salax.

TMC nawe agiye gushyira hanze indirimbo ye itarimo Platini

Platini ari muri Tanzania aho ari gukorana indirimbo na Rayvanny





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyiqgaba4 years ago
    Ko mbona nta nzu mbona cyangwa imeze nkimwe ya amag the blcack cyangwa pedro someone ureba ku mafoto ukabona ari nziza ariko wayigeraho ugasanga atauryti nziza





Inyarwanda BACKGROUND