RFL
Kigali

Ibigo (Labels) 10 bya mbere birebera inyungu z’abahanzi ku Isi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:11/01/2020 7:10
0


Labels cyangwa ibigo bireberera iterambere ry’umuhanzi runaka bitewe n’amasezerano impande ebyiri zagiranye ndetse n’uburyo zizajya zunguka biturutse mu kubyaza umusaruro impano wa muhanzi yifitemo. Binyuze mu buhanga cyangwa uburyo ibi bigo bigenda bikora hari ibibona indonke nyinshi ndetse bikanamamara ku rwego ruhambaye



Umuziki ni imwe mu nkingi z’ubukungu ikaba ifatizo y’ibyishimo, isoko mu ziri kubyarira amafaranga menshi abatuye Isi. Aha urahita wibaza buryo ki umuziki ari imwe mu nzira zifite aho zihuriye n’ubukungu bw’Isi? Ubundi muzika nubwo benshi tuyifata nk'igisata cyo kwishimisha hari benshi bakibona nk'ubucuruzi ndetse buhambaye kandi burimo inyungu itagira uko ingana igihe byakozwe kinyamwuga.

Ni ukuvuga iyo umuziki abantu bari kuwukora kinyamwuga kuruta uko bawukora bishimisha ahubwo bagamije gushimisha abakunzi bawo iki gihe imvura y’amafaranga irisuka kakahava.

Ikibazo kiri kuba ku banyamuziki benshi bituma nta hantu bagera by’umwihariko abo muri Africa bamwe na bamwe ni uko bawinjiramo nta kintu bafite gihambaye babona batangiye kwinjiza udufaranga ndetse banafite abafana aho kubyaza aya mahirwe amafaranga bagahita batangira kwirara bakagira ngo bagezeyo nyamara sibyo kuko nureba nk’abahanzi bo muri bino bihugu byateye imbere mu muziki babikora nk'akazi ndetse bakabifata nk'umwuga wabo bageze kure bamwe naba miliyaderi.

Byinshi mu bituma ibi bigo bikurikirana abahanzi cyangwa byiyemeza kubafasha kubyaza umusaruro impano zabo bitera imbere akenshi ni ukubaha akazi ndetse bagafata abahanzi babo bakabaha agaciro ndetse n’abahanzi bakabifata nk’inzira ibyara amafaranga. Gusa ku rundi ruhande hari ibigo cyangwa abayobozi b'ibi bigo bafatirana abahanzi bakaba babagira ibicuruzwa byabo, urugero nko kuba yamufata kubera abona nta yandi mahitamo afite akaba yamukoresha ibyo ashatse nko kuba yamuha amasezerano adashobora kugira icyo amugezaho.

Mu gukora uru rutonde hagenderwa ku bintu byinshi, gusa muri byo harimo amafaranga ibi bigo byinjiza, indirimbo bicuruza ndetse n’imikorere inoze muri rusange. Gusa ku rweego rwa Africa Labels zihigitse izindi ni Mavin Records, Davido Music Worldwide (DMW), Empire Mates Entertainment (EME), WASAFI CLASSIC BABY(WCB)

Labels 10  za mbere ku isi mu ngeri zose

10. RCA Records

Igihe yashingiwe: 1929

Aho iherereye: New York, USA

9. Aftermath Records 

Igihe yashingiwe: 1996

Aho iherereye: California, USA

8. Columbia Label Group

Igihe yashingiwe: 1887

Aho iherereye: New York, USA

7. Capitol Music Group

Igihe yashingiwe: 2007

Aho iherereye: California, USA

6. Interscope RecordsIgihe yashingiwe: 1990

Aho iherereye: California, USA

5. Republic RecordsIgihe yashingiwe: 1995

Aho iherereye: New York, USA

4. Atlantic RecordsIgihe yashingiwe: 1947

Aho iherereye: New York, USA

3. Warner Music GroupIgihe yashingiwe: 2003

Aho iherereye: New York, USA

2. Sony Music EntertainmentIgihe yashingiwe: 1929

Aho iherereye: New York, USA

1.Universal Music Publishing Group

Igihe yashingiwe: 1972

Aho iherereye: New York, USA

Src: largest.org, campuserian.com, method-behind-the-music.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND