Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, yamaze amatsiko bamwe mu bafana bibazaga ku bivugwa ko uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza, yaba agiye kurega ikipe ndetse n’aho bageze bashaka umutoza mushya wo kumusimbura mu gihe urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona rukataje.
Mu
Ukuboza ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo
Espinoza nyuma y’amezi atatu gusa yari amaze mu nshingano, ariko hamaze iminsi
havugwa ko iyi kipe itigeze imuha ibikubiye
mu masezerano yasinye ayigeramo, ikaba
ari nayo mpamvu byavugwaga ko agiye kuyijyana mu nkiko, ariko Sadate yavuze ko ibyo bamugombaga byose
babimuhaye.
Yagize
ati “Ibyo narabyumvise ndetse nabonye n’ibaruwa y’umunyamategeko we ivuga y’uko
tugomba kumuha ibyo tumugomba gusa iyo baruwa twayisubije tuvuga ko ibyo
twagombaga guha umutoza Martinez twabimuhaye, birimo umushahara w’ukwezi yari
amaze gukora,imperekeza y’ukwezi kumwe twumvikanye y’uko turamutse tumusezereye
bitunguranye twamuha,hari uduhimbazamusyi tw’imikino 6 atari yagahawe n’itike
y’indege imusubiza iwabo,nibyo twamugombaga.
Ibijyanye
na tike y’indege, navuga ko yahagurutse iwabo twaramuhaye imuzana
n’imusubizayo.Ku duhimbazamusyi no ku mushahara yari amaze gukorera ukongeraho
umushahara wo kumusezerera nibyo twashyize hamwe tureba ibyo nawe atugomba
birimo amafaranga ya Avance twari twaramuhaye yari atarishyura. Tumaze kubibona
twabikuyemo ndetse natangariza abanyarwanda bose ko ibyo yadusabaga byamaze
kujya kuri konti ye. Nta kibazo na kimwe Rayon Sports ifitanye na Martinez
ahubwo ashobora kuba afite indi myumvire.Ibyo twasabwaga twarabikoze."
Sadate
Munyakazi yavuze ko ku bijyanye n’umutoza mushya, ikipe igomba kubanza
gushishoza ku buryo izazana umutoza uzarambana n’ikipe agatanga umusaruro,
atari uza agahita yirukanwa umusaruro wabuze.
yagize
ati “Ku kijyanye no gushaka undi mutoza,twavuganye na FERWAFA,dusaba ko umutoza
wungirije yaba atoza ikipe mu gihe tutarabona umutoza mukuru,ibyo bikaduha
umwanya wo kugira ngo twicare dushishoze turebe umutoza udukwiriye kandi
uzajyana n’imikinire yacu.
Navuga
ko aka kanya ikipe twayiragije Kirasa by’agateganyo natwe tugashaka umutoza
mukuru twitonze kugira ngo bitadushyira ku gitutu tugashyiraho umutoza
tutazatindana.ikijyanye n’umutoza turacyabyigaho igihe nikigera tuzamutangaza.”
Mu
mikino 16 imaze gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino
2019-2020, Rayon sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa
shampiyona, aho ifite amanota 34, ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota 4,
ikarusha Police Fc ya Gatatu inota rimwe.
Rayon
Sports iritegura umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona izakirwamo na AS Kigali
kuri uyu wa Gatandatu, ukaba ari umukino
uzabera kuri stade ya Kigali saa 15h00’.
Sadate Yavuze ko ibyo bagomba Espinoza byose babimuhaye ntacyo basigaje
TANGA IGITECYEREZO