RFL
Kigali

Munyakazi Sadate yamaze amatsiko abibazaga ku birego bya Espinoza n'iby’umutoza mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/01/2020 13:04
0


Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, yamaze amatsiko bamwe mu bafana bibazaga ku bivugwa ko uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza, yaba agiye kurega ikipe ndetse n’aho bageze bashaka umutoza mushya wo kumusimbura mu gihe urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona rukataje.



Mu Ukuboza ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Espinoza nyuma y’amezi atatu gusa yari amaze mu nshingano, ariko hamaze iminsi havugwa ko iyi kipe itigeze imuha  ibikubiye mu masezerano yasinye ayigeramo,  ikaba ari nayo mpamvu byavugwaga ko agiye kuyijyana mu nkiko, ariko  Sadate yavuze ko ibyo bamugombaga byose babimuhaye.

Yagize ati “Ibyo narabyumvise ndetse nabonye n’ibaruwa y’umunyamategeko we ivuga y’uko tugomba kumuha ibyo tumugomba gusa iyo baruwa twayisubije tuvuga ko ibyo twagombaga guha umutoza Martinez twabimuhaye, birimo umushahara w’ukwezi yari amaze gukora,imperekeza y’ukwezi kumwe twumvikanye y’uko turamutse tumusezereye bitunguranye twamuha,hari uduhimbazamusyi tw’imikino 6 atari yagahawe n’itike y’indege imusubiza iwabo,nibyo twamugombaga.

Ibijyanye na tike y’indege, navuga ko yahagurutse iwabo twaramuhaye imuzana n’imusubizayo.Ku duhimbazamusyi no ku mushahara yari amaze gukorera ukongeraho umushahara wo kumusezerera nibyo twashyize hamwe tureba ibyo nawe atugomba birimo amafaranga ya Avance twari twaramuhaye yari atarishyura. Tumaze kubibona twabikuyemo ndetse natangariza abanyarwanda bose ko ibyo yadusabaga byamaze kujya kuri konti ye. Nta kibazo na kimwe Rayon Sports ifitanye na Martinez ahubwo ashobora kuba afite indi myumvire.Ibyo twasabwaga twarabikoze."

Sadate Munyakazi yavuze ko ku bijyanye n’umutoza mushya, ikipe igomba kubanza gushishoza ku buryo izazana umutoza uzarambana n’ikipe agatanga umusaruro, atari uza agahita yirukanwa umusaruro wabuze.

yagize ati “Ku kijyanye no gushaka undi mutoza,twavuganye na FERWAFA,dusaba ko umutoza wungirije yaba atoza ikipe mu gihe tutarabona umutoza mukuru,ibyo bikaduha umwanya wo kugira ngo twicare dushishoze turebe umutoza udukwiriye kandi uzajyana n’imikinire yacu.

Navuga ko aka kanya ikipe twayiragije Kirasa by’agateganyo natwe tugashaka umutoza mukuru twitonze kugira ngo bitadushyira ku gitutu tugashyiraho umutoza tutazatindana.ikijyanye n’umutoza turacyabyigaho igihe nikigera tuzamutangaza.”

Mu mikino 16 imaze gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2019-2020, Rayon sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, aho ifite amanota 34, ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota 4, ikarusha Police Fc ya Gatatu inota rimwe.

Rayon Sports iritegura umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona izakirwamo na AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu, ukaba ari  umukino uzabera kuri stade ya Kigali saa 15h00’.


Sadate Yavuze ko ibyo bagomba Espinoza byose babimuhaye ntacyo basigaje

Rayon Sports iracakirana na AS Kigali kuri uyu wa gatandatu 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND